
Muri Nyabugogo hari itsinda ry’abantu biswe ba Maneko (Informer) babangamiye abacuruzi kuko baza bakabasaba amafaranga bababwira ko nibatayabaha babarega mu nzego zishinzwe umutekano kugira ngo bafungirwe ubucuruzi bwabo.
Bamwe mu bacuruzi bo muri Nyabugogo ahazwi nko mu Mashyirahamwe n’ahitwa mu Nkundamahoro bavuze ko ikibazo cy’abo ba Maneko kimaze igihe, ariko bakomeje kwizera ko icyo kibazo kizarangira ariko aho kugira ngo ababikora bagabanuke ahubwo bakarushaho kwiyongera.
Benshi muri abo ba Maneko “Informer” usanga amazina yabo yose atazwi ahubwo hazwi ayo bihimbye cyangwa se hazwi rimwe, barimo: Uwitwa Claude Bibiliya hakaba n’uwo bakunze kugendana witwa Thomas, hakaba uwitwa Aime, hakaza uzwi ku izina rya Generali, hakaba uwo bita Onesphore, uwitwa Vedaste, Mugisha, Aphrodis, Ibrahim, Kadahirima n’abandi.

Umwe mu bacuruzi wavuganye n’ikinyamakuru IMPAMBA.COM yagize ati “abo nibo bazengereje abantu cyane hano muri Nyabugogo”.
Ubwo ikinyamakuru impamba.com cyabazaga uyu mucuruzi uburyo abo ba Maneko babangamira yagize ati “mu by’ukuri bagenda bavuga ko bakorera inzego za Leta ntibatinya no kuvuga ko ari Abapolisi, abandi bakiyita Abasirikare, bakagenda badukanga batubwira ko ubucuruzi bwacu butemewe y’uko dukwiriye kubaha amafaranga kugira ngo ubucuruzi bwacu bukomeze kuko ubucuruzi bwacu butemewe mu Rwanda kandi dukorera ahantu hazwi, dutanga umusoro ndetse dufite n’ibyangombwa bitwemerera gukora bityo bikatubera ihurizo rikomeye”.
Umunyamakuru yabajije umwe muri aba bacuruzi wanze ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we, uburyo abo bantu bakora, agira ati “aba ba “maneko” cyangwa “Informer” baratubangamiye cyane kuko hari ubwo babeshya inzego bakugerekaho ubucuruzi udakora urugero bakavuga ko ucuruza Amashashe inzego zabimenya zigahaguruka zikavuga ngo reka tujye kurwanya ubwo bucuruzi abayobozi bakaza ayo Mashashe bakayabura, ariko wowe byabanje guhagarika ubucuruzi bwawe wagiye kwisobanura cyangwa se bagufashe, ikibabaje ni uko muri abo bose ntawe inzego zishinzwe umutekano zibihanira, niyo mpamvu twizera ko nkuko babivuga baba baratumwe na Leta”.
Undi mucuruzi wanze ko amazina ye atangazwa yagize ati “ikindi kintu gikomeye ni uko bashobora no kuzana ya Mashashe wowe utabizi bakayashyira aho ukorera, ndetse hari nubwo bakora ikintu gikomeye cyane iyo bashaka kugusenya cyane warabihoreye hari n’igihe bagenda noneho bakazana n’Urumogi bakarujugunya ahantu bakavuga ngo uriya muntu acuruza Urumogi hano hari Umudamu byabayeho bazanye Urumogi barujugunya aho akorera kugira ngo bagaragaze ko acuruza Urumogi bamwangirize ubucuruzi, bamwangirize izina, ni ibisambo bisa n’aho bigezweho muri iki gihe biza byiyitirira inzego za Leta, ariko bo bakabikora mu buryo bw’ubugambanyi bukomeye kuko urumva bashobora kurema icyaha wowe utanabizi”.
Abo bantu ngo ntibakorera Nyabugogo gusa kuko bagiye no mu nkengero z’Umujyi wa Kigali biyita Abapoli bakambura abaturage.
Ngo abo ba maneko (informer) icyo bakora ni ugushaka nimero z’abayobozi ubundi bakababwira ko hari umucuruzi ukora ubucuruzi butemewe kandi babeshya.
Icyo aba bacuruzi ba Nyabugogo basaba Ubuyobozi
Umwe muri aba bacuruzi yagize ati “ni ikibazo gikomeye cyane inzego zose zagombye guhagurukira zikamenya ko abantu bitwa “Informer” babangamiye “business” y’abacuruzi, babangamiye sosiyete Nyarwanda ndetse batuma abantu batekereza ko hari abantu bo muri Leta baba bakorana nabo”.
Icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo

Emile Niyonshuti, umwe mu bayobozi bo mu Nkundamahoro i Nyabugogo, yabwiye ikinyamakuru impamba.com ko abacuruzi bagombye kugaragaza abo bantu biyitirira inzego z’umutekano kugira ngo ubuyobozi bubafashe kubakurikirana.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko ayo makuru y’abo bantu ari ubwa mbere ayumvise.
Ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyashatse kumva icyo Dr Murangira B. Thierry Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) avuga kuri iki kibazo ku murongo wa telefone ntiyaboneka n’ubutumwa (SMS) yandikiwe byageze aho iyi nkuru isohoka atarabusubiza.
Iki kibazo cy’uko muri Nyabugogo hari ba “Informer” babangamiye abacuruzi ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyakimenye kuva tariki ya 22 Ugushyingo 2019.


