
Hari amakipe y’imikino ngororamubiri (athletics) yasenyutse kubera Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abakinnyi bayo bakicwa muri icyo gihe.
Abo bakinnnyi bishwe muri Jenoside barimo uwitwa: Gallicane wasiganwaga muri metero1, 5 00 na 5,000, John wakiniraga ikipe ya Espoire muri Kigali, Adrien wakiniraga ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda, Ngabire wakiniraga ikipe ya Bugesera, Kazungu wakiniraga ikipe ya Remera na Gahongayire Christine wirukaga metero 1,500 na metero 800 nawe wakiniraga ikipe ya Remera.
Aya makipe aba bakinnyi babarizwagamo ubu nta kibaho, ikipe yagerageje kugira abakinnyi nyuma ya Jenoside ni iya Kaminuza y’u Rwanda y’i Huye, ariko na yo ubu nta bakinnyi ikigira.
Murekatete umwe mu bakinnyi wakinnye imikino ngororamubiri (Athletics) mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi,yavuze ko mbere y’uko Jenoside iba n’ubundi bari basanzwe babona ibimenyetso by’ivangura muri siporo, aho bamwe bahezwaga kubera aho bavuka cyangwa ubwoko bwabo.
Ntawurikura Mathias Umunyarwanda ufite agahigo ko kwitabira imikino Olempike yigeze kuvuga ko nubwo habagaho guheza bamwe, ariko hari ubwo habaga amarushanwa yo gusiganwa ku maguru ubaye uwa mbere akaba arigaragaje akaba yakwitabira amarushanwa nubwo yabaga atari we wifuzwaga.