
Ishyirahamwe ry’abaserukiye u Rwanda mu mikino Olempike “Rwanda Olympians Association” (ROA) ryahuguye abanyamuryango baryo ku mikino Olempike ikinwa mu gihe cy’ubukonje “Winter Olympic Games”.
Oly Sharangabo Alexis, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abaserukiye u Rwanda mu mikino Olempike, yatangarije abanyamakuru ko iyi gahunda yo kumenyekanisha imikino Olempike yo mu bukonje yatangijwe hashingiwe ku gitekerezo cy’ishyirahamwe ry’abakinnye imikino Olempike ku Isi “WOA”.
Sharangabo yakomeje avuga ko iki gitekerezo cyaje ubwo habaga iyi mikino i Beijing mu Bushinwa kuva taliki 4 kugeza 20 Gashyantare 2022, yagize ati“Hari inama nitabiriye muri Werurwe 2022 ngaragaza ibyo twakoze, tuba bamwe bo mu bihugu 17 by’ Afurika byemerewe kuyigaragaramo.”
Uyu muyobozi yavuze ko impamvu ibi bihugu by’ Afurika byashyigikiwe muri ubu bukangurambaga ari uko iyi mikino iba mu gihe cy’ubukonje nta gaciro ihabwa cyane kuri uyu mugabane kandi ko bishobora guha u Rwanda amahirwe yo kuzayitabira mu gihe abantu baba bamaze kuyisobanukirwa.
Sharangabo yemeza ko hashyizweho gahunda yo gusangiza ubumenyi abatayizi, bihereye ku bitabiriye imikino Olempike, ariko gahunda ihari ari ukugera no mu bindi byiciro.
Nyuma hakazabaho no gushaka abazajya baserukira u Rwanda, ariko batuye mu bihugu bibamo urubura.

Mukundiyukuri Jean de Dieu, ushinzwe ibikorwa bya Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) yavuze ko nubwo u Rwanda rutari mu bihugu bibamo urubura kimwe n’ibindi bihugu by’Afurika hari ibifata gahunda yo kwitoreza hanze y’igihugu mu bihugu bibamo urubura nka Koreya y’Epfo n’ahandi cyangwa bagahitamo ababa muri ibyo bihugu bakabaserukira.
Ibihugu bya Afurika byitabiriye imikino Olempike yo mu bukonje ya 2022 yabereye i Beijing mu Bushinwa harimo: Eritrea, Ghana, Madagascar, Maroc na Nigeria.
Taliki ya 3 Mata 2022 nibwo bamwe mu bakinnyi baserukiye u Rwanda mu mikino Olempike bahawe ubumenyi ku bijyanye n’imikino Olempike ikinwa mu gihe cy’ubukonje “Winter Olympic Games”.
Ishyirahamwe ry’abasrukiye u Rwanda mu mikino Olempike (Association des Olympiens du Rwanda) ryavuze muri 2004 nyuma y’imikino Olempike yabereye Athene mu Bugereki. Ntawurikura Mathias witabiriye imikino Olempike inshuro eshanu niwe wabanje kuba Perezida wa mbere yungirijwe na Mparabanyi Faustin, Disi Dieudonné niwe wabaye wasimbuye Ntawurikura kuri uwo mwanya, Perezida wa gatatu uyoboye iri shyirahamwe ni Sharangabo Alexis.
Bamwe mu bakinnyi baserukiye u Rwanda mu mikino Olempike bari mu Rwanda, ariko hari abandi bari mu mahanga ku mpamvu zo kuhashakira indi mirimo yakomeza kubatunga nyuma yo guhagarika amarushanwa.