Kutavangura imyanda ibora n’itabora bibangamiye ibidukikije

Mu duce tumwe twa Kigali no mu Ntara hari aho bakirunda imyanda ibora n’itabora hamwe (Ifoto/Bakomere P)

Mu duce dutandukanye tw’Igihugu haracyagaragara ahantu usanga abaturage bamennye imyanda, ariko ntibatandukanye imyanda ibora n’itabora, ibi bikaba bibangamira ibidukikije.

Mu gukora iyi nkuru, umunyamakuru yibanze mu Mujyi wa Kigali no mu Murenge wa Busogo ahegereye isoko ryo mu Byangabo mu Karere ka Musanze.

Sebataha Shabani ukora akazi ko kudoda inkweto inyuma y’isoko ryo mu Byangabo iruhande rw’aho bakunze kumena imyanda ibora n’itabora avuga ko bakeneye ubuvugizi kuko kumena imyanda mu kajagari usibye kuba bibangamira ibidukikije bikurura n’umwanda.

Uwimana Florida, utuye mu Mudugudu wa Kabaya ho mu Murenge wa Busogo ucururiza mu isoko ryo mu Byangabo yabwiye umunyamakuru ko iyo myanda ibora n’itabora bamena imbere y’isoko igomba kuhava kuko ifite ingaruka ku baturage bakorera hafi yaryo kubera umunuko iteza.

Mukadafu Abdoukarim, umwe mu bakozi bashinzwe gutwara imyanda muri kampani ya “Royal Cleaning Ltd” mu Mujyi wa Kigali yabwiye ikinyamakuru IMPAMBA.COM basaba abaturage gutandukanya imyanda ibora n’itabora, ariko ntibyubahirizwe, yagize ati “iyo tugiye gutwara imyanda hari ubwo dusanga mu mufuka harunzemo imyanda ibora n’itabora, tukabiterurira hamwe tukajya kuyimena mu modoka”.

Umwe mu bakozi wa kampani yitwa “Ubumwe Cleaning Services” itwara imyanda mu Karere ka Kicukiro wanze ko amazina ye atangazwa avuga ko nabo batungurwa no gusanga ingo nyinshi zidatandukanya imyanda ibora n’itabora, aho usanga, amacupa ya pulasitike, ibyuma, amashashi byose biri mu mufuka umwe, ariko iyo myanda banga kuyisiga kuko bishobora gutuma amasezerano bagiranye na Kampani ahagarara noneho iyo myanda ikazajya imenwa ku gasozi, bakaba barahisemo kubyihanganira kuko aho bayimena hari abakozi bashinzwe kuvangura ibora n’itabora.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze butangaza ko igamba bafite ku myanda imenwa imbere y’isoko ryo mu Byangabo ari ugufata iyo myanda ikabyazwamo ifumbire mu minsi iri imbere.

Mu mahugurwa y’iminsi itatu agamije guhugura abanyamakuru ku mihindagurikire y’ikirere no kurengera ibidukikije, yateguwe n’umuryango PAX Press, Israel Dufatanye umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera ibidukikije (REMA) yavuze ko iyo imyanda itabora ijugunywe ku gasozi ibangamira ibidukikije.

Dufatanye yavuze ko hari umuntu ushobora kwemererwa gukoresha amashashi bitewe n’aho akoreshwa, ariko bigakorwa ku bwumvikane bw’uko nyuma agarurwarwa kugira ngo atangiza ibidukikije.

Bernardin Bavuge, umukozi wa REMA akaba n’inzobere mu kurengera ibidukikije yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko impamvu mu Rwanda imyanda itabora itemerewe kujugunywa ahabonetse hose ari uko igira ingaruka mbi ku bidukikije, kuko iyo igeze mu butaka ituma amazi y’imvura atinjira neza mu butaka bigateza isuri ndetse imyaka ntiyere hakabaho amapfa.

Muri 2018 Minisiteri y’Ibidukikije ni bwo yashyikirije guverinoma y’u Rwanda umushinga w’itegeko rihagarika ikoreshwa ry’amacupa n’ibindi bikoresho bya palasitiki bikoreshwa rimwe gusa.

Ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitike bikoreshwa rimwe gusa bigomba gucika kuko bibangamiye ibidukijije nk’uko byemezwa na Minisiteri y’Ibidukikije ni nk’imiheha, ibikombe, amasahani, amacupa n’ibindi.

Imyanda itabora ibangamira ibidukikije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *