
Bahati Omar uzwi cyane mu muryango UWEZO, niwe watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru ku bafite ubumuga bw’ingingo (Football Amputee), aho yagize amajwi 25 kuri 25 y’abari bemerewe gutora.

Aya matora yabereye ku Kimisagara mu cyumba cy’inama cya AJSK:Espérance ku wa Gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2022.
Muri iyi nama habayeho gusimbuza imyanya y’ababuraga muri Komite hamwe no kwakira abanyamuryango bashya.
Nyuma yo gutora Bahati Omar ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru hakurikiyeho, gutora mu yindi myanya aho Evelyn Mukarurangwa yatorewe kuba Umujyanama n’amajwi 13 naho Kayitesi Pacifique wagize amajwi 11 agirwa Umunyamabanga wa Komite Ngenzuzi.
Abanyamuryango bashya bakiriwe ni abaturutse mu ikipe ya Rubavu, Musanze, Kigali, Huye na Nyarugenge.
Mu kiganiro Bahati Omar yagiranye n’ikinyamakuru IMPAMBA.COM yavuze ko impamvu yaje muri “Rwanda Amputee Football Association” (RAFA) ari uko yiyumvise muri uyu muryango kuko nawe akiri muto akaba akunda na siporo, yagize ati “ndi umwe mu bakomeje gukurikirana iterambere rya RAFA n’imikorere mbona ko hari umusanzu nshobora kuba natanga mu kazi kanjye ka buri munsi nzwi nk’umuntu uteza imbere urubyiruko rufite ubumuga muri urwo rubyiruko harimo n’abakinnyi”.
Ubwo yabazwaga agashya agiye kuzana muri iri shyirahamwe rishinzwe umupira w’amaguru ku bafite ubumuga, yagize ati “nzazana cyane cyane ubunararibonye mfite mu kuyobora “organization”, gutegura imishinga, ariko cyane cyane no gukora ibikorwa birambye bikiri mu cyerekezo kuko nka RAF mwumvise ko ifite gahunda yo gukora igenamigambi (strategic plan) ry’imyaka itanu, ni ibikorwa nsanzwe menyereye mu gutegura no mu gukurikirana mu kazi kanjye ka buri munsi, numva nzagira uruhare cyane cyane aho ngaho mu kugena icyerekezo cy’umuryango”.
Yakomeje avuga ko yifuza ko RAFA iba umuryango ukora ubuvugizi ku bana, abagore n’abantu bafite ubumuga muri rusange, ariko biciye muri siporo.
Rugwiro Audace Perezida akaba ari nawe watangije “Rwanda Amputee Football Association” (RAFA) yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko muri iyo nteko rusange bakiriye abanyamuryango bashya 15 baturuka mu makipe atandukanye bityo ubu bakaba bahise bagira abanyamuryango 25.

Perezida wa RAFA avuga ko mu myaka itanu iri imbere bifuza ko bazaba bafite ibikorwa bifatika, ariko no mu rwego rwa tekinike hakazabaho kuzamura abana bakiri bato ndetse no kuzamura abakobwa bakina uyu mukino kuko umwaka ushize hari havutse amakipe abiri gusa, bakaba bari kureba ko yakwiyongera.
Ahandi RAFA ishaka gushyira imbaraga ni mu batoza no mu basifuzi bigizwemo uruhare n’inararibonye ziteganya gusura u Rwanda bazabafasha kubona abatekinisiye bagomba guhugura abatoza, kugira ngo umukino urusheho kwamamara no gutera imbere, Rugwiro yagize ati “ku rwego rwa East Africa turi aba mbere, ariko twifuza ko mu myaka iri imbere u Rwanda ruzaba ari igicumbi cy’umupira w’amaguru ku bafite ubumuga muri Afurika ndetse no ku rwego rw’Isi”.
Andi mafoto





