Nyaruguru Athletics Club ikipe itanga icyizere mu Rwanda

Ikipe ya Nyaruguru y’imikino ngororamubiri n’abayobozi bayo

Akarere ka Nyaruguru karatanga icyizere ko mu myaka iri imbere umukinnyi wa mbere mu Rwanda mu mikino ngororamubiri (Athletisme) azajya aba ari uwatorejwe mu ikipe y’aho kuko ishyigikiwe n’ubuyobozi ndetse ikagira n’abatoza babifitiye ubumenyi.

Tariki ya 15 Nzeli 2018 nibwo Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri (RAF) ryakoresheje amasiganwa yabereye mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru,yari agamije ko aka Karere na ko kagira ikipe y’imikino ngororamubiri (Athletitisme), ayo masiganwa yitabiriwe n’ibigo bitandukanye by’amashuri.

Icyo gihe Kayitesi Koreta wari Visi Meya ushinzwe  imibereho  myiza y’abaturage  mu Karere ka Nyaruguru yavuze ko abo bakinnyi bagaragaje impano ya “Athletisme” bazakomeza kubitaho, yagize ati” Tuzakomeza kwita kuri aba bakinnyi mu gihugu nibiba ngombwa bagere   no ku rwego mpuzamahanga”.

Imvugo y’uyu muyobozi yatangiye kuba ingiro, kuko Akarere ka  Nyaruguru  gaherutse kwitabira amarushanwa ya nyuma ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo ahuza abakinnyi 256 baturuka mu makipe  8 y’uturere tw’intara y’Amajyepfo kaza ku mwanya wa mbere mu kwegukana imidali myinshi.

Bamwe mu bakinnyi ba Nyaruguru bitabiriye amasiganwa ku rwego rw’Intara y’Amajypfo

Muri ayo marushanwa yabaye tariki ya 5 Werurwe 2022, Nyaruguru yaserukiwe n’abakinnyi 32 barimo abakobwa 16 n’abahungu 16. Ibi akaba ari ibintu byishimiwe n’abaje kureba ayo marushanwa yabereye mu Karere ka Huye kuko Nyaruguru yaje ku isonga mu kubahiriza ihame ry’uburinganire mu mikino ngororamubiri.

Akarere ka Nyaruguru kaje ku mwanya wa mbere mu rwego rw’Intara y’Amajyepfo nyuma yo kwegukana imindali 13 harimo: 9 ya Zahabu, 3 ya “Argent” n’umwe wa “Bronze”.

Umuhango wo gushyikiriza Akarere ka Nyaruguru igikombe kegukanye mu mikino mpuzamashuri (Interscolaire) uteganyijwe tariki ya 26 Werurwe 2022 mu Karere ka Muhanga.

Ikinyamakuru impamba.com kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Werurwe 2022 cyifuje kumva icyo ubuyobozi bufasha Nyaruguru Athletics Club kivugana na Murwanashyaka Emmanuel, Meya w’Akarere ka Nyaruguru avuga ko iyi kipe ifashwa mu bintu byinshi harimo gutegura amarushanwa imbere mu Karere yo gushaka impano mu Mirenge itandukanye  harebwa abafite impano kurusha abandi.

Ibindi aka Karere gafasha iyi kipe y’imikino ngororamubiri harimo kwitabira amarushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) nkahuza abakinnyi batarengeje imyaka18 na 20 no kubaha ibikoresho birimo imyambaro.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwafashije umutoza kubona amahugurwa imbere mu gihugu abona “Licence” yo gutoza anitabira amahugurwa hanze y’Igihugu.

Kuba ikipe ya Nyaruguru yitabira imikino mpuzamashuri ni uko ibifashwamo n’Akarere nk’uko byemezwa na Meya Murwanashyaka Emmanuel.

Ibyo Nyaruguru Athletics Club iteganyirizwa

  1. Gutunganya ikibuga cya GS Bigugu aho abenshi biga, kizajya gikorerwaho imyitozo kigacibwamo imirongo izabafasha kwimenyereza.
  2. Kubafasha kubona “minerval” abatazajya babona ubushobozi ariko bafite impano kugira ngo bakomeze n’amasomo.
  3. Gutegura amarushanwa yitabirwa n’abakinnyi batari abo muri Nyaruguru gusa, kugira ngo bakomeze bazamure impano banamenyere amarushanwa.

Nyuma y’aho Nyaruguru Athletics Club yegukanye umwanya wa mbere mu rwego rw’Intara y’Amajyepfo mu mikino mpuzamashuri, ikinyamakuru impamba.com cyabajije Bizimana Manasseh, Perezida w’iyi kipe ibanga bakoresheje avuga ko ari uko ubuyobozi bw’Akarere bubashyigikiye bityo abakinnyi n’abatoza na bo bakabigiramo umuhate.

Umwe mu bakinnyi ba Nyaruguru yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko uwamukundishije imikino ngororamubiri ari Disi Dieudonné umwe mu banyabigwi u Rwanda rwagize ku rwego mpuzamahanga. Ubu Disi nyuma yo guhagarika kwitabira amarushanwa, atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abikesha kuba umukinnyi wabigize umwuga.

Nyaruguru Athletics Club mu myaka iri  imbere izaba ibarizwa mu makipe akomeye

Mu Karere ka Nyaruguru hatangijwe ikipe y’imikino ngororamubiri (Amafoto)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *