YADA-Rwanda yifatanyije na Espérance bizihiza umunsi w’umugore hakinwa umupira w’amaguru ugamije amahoro

Bakinnye Football pour la Paix aho abahungu bakina bavanze n’abakobwa

Umuryango utari uwa Leta Young African Defenders in Action (YADA-Rwanda) ufatanyije n’abagize “Association de Jeunes Sportif de Kigali: Espérance” kuri uyu wa Gatandatu  tariki 12 Werurwe 2022 bizihije umunsi mukuru w’umugore waranzwe no gukina umupira w’amaguru ugamije Amahoro (Football Pour La Paix) aho abakobwa bakina bavanze n’abahungu.

Mbere y’uko uwo mukino utangira habanje kuba igikorwa cyo kwakira imipira irindwi Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyikirije ikipe y’abakobwa ya Espérance mu rwego rwo kuyishyigikira.

Umuhoza Christine, Umuhuzabikorwa wa YADA mu Rwanda, yavuze ko baje ku Kimisagara kwifatanya n’umuryango Espérance kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihizwa tariki ya 8 Werurwe za buri mwaka kuko bose bahuriye mu bikorwa bifite aho bihurira n’urubyiruko.

Umuhoza Christine, Umuhuzabikorwa wa YADA mu Rwanda

Umuhoza yavuze impamvu bahisemo gukorana na Espérance, agira ati “twahisemo gukorana na Espérance kuko ari umuryango usanzwe ukorana n’urubyiruko kandi natwe umuryango wacu ukaba ushingiye ku rubyiruko kuko nibo babyeyi b’ejo hazaza h’Igihugu cyacu”.

Umuhuzabikorwa wa YADA yakomeje avuga ko bahisemo kwifatanya na Espérance mu kwizihiza umunsi mukuru w’umugore hakinwa umupira w’amaguru ugamije Amahoro, gusangira na bo, kuganiriza abakobwa ku bijyanye no kwirinda inda zidateganyijwe no gushyikiriza abakobwa ibikoresho by’isuku bakenera buri kwezi”.

Umuryango YADA watanze ibikoresho by’isuku ku bana b’abakobwa bakina Football

Uzamukunda Clarisse, umukobwa ukinira Espérance yavuze ko siporo ifite uruhare rukomeye mu gufasha umukobwa kwirinda inda zidateganyijwe kuko ituma umuntu yigirira icyizere mu buzima.

Uyu mukobwa yasabye n’indi miryango itari iya Leta kubaba hafite kuko inama YADA ibagira zibafasha kwirinda inda zidateganyijwe ndetse no kumenya kwiteza imbere.

Kuba hari ababyeyi babuza abana babo b’abakobwa gukina umupira w’amaguru na byo Clarisse yagize icyo abivugaho ati “gukina umupira icyo bivuga ni ukuza muri bagenzi bawe cyane ko iyo tugiye gukina barabanza bakatwigisha uburyo dushobora gukina, ariko tukabifatanya n’ubuzima bwo hanze, ntibivuze ko dukina tukamera nk’abahungu ahubwo bidufasha kuzamura impano zacu tukiteza imbere binyuze mu mupira tukazagira aho tugera ku buryo n’umubyeyi azumva ngo umwana we yagiye gukina nko mu Budage bikamushimisha”.

Nsengimana Donatien Umuyobozi wa AJSK:Espérance yabwiye abanyamakuru  ko bakiriye ibikorwa bibiri harimo icya FERWAFA n’icyo batewemo inkunga n’umuryango YADA mu kwizihiza umunsi mukuru w’umugore kuko byose bifite aho bihurira muri siporo, yongeraho ko umukino w’Umupira w’amaguru ugamije amahoro (Football Pour La Paix) bafite intego yo kongera kuwuteza imbere kuko wifashishwa mu gutanga ubutumwa bwo koroherana.

Yagize ati “ni umukino watanze umusaruro mu gutanga ubutumwa muri sosiyete, iyo abahungu n’abakobwa bakina bose bari hamwe, umuhungu ntiyemerewe gutsinda, umukobwa yemerewe gutsinda, hari icyo bidufasha kubera ko nta musifuzi ubamo ni ukwigisha uburyo bwo gukemura amakimbirane mu mahoro, ariko nk’ubungubu turashaka gutangira kongera kuwifashisha mu bintu bitandukanye, muri iki gihe hari ikibazo muzi  cy’abakobwa batwara inda zidateganyijwe ubu rero muri make turashaka gukoresha iyo “methodologie” yacu kugira ngo tuzenguruke ahantu henshi dukangurira abakobwa gukina uwo mukino no kugira ngo tubahe ubutumwa ku burenganzira bwabo bashobora kugira mu buryo bafatwamo iyo bamaze gutwara izo nda”.

Nsengimana Donatien umuyobozi wa Association de Jeunes Sportif de Kigali Espérance

Umuryango YADA wifatanyije na AJSK:Esperance mu kwizihiza umunsi w’umugore, washinzwe kugira ngo uharanire uburenganzira bw’abagore, abana ndetse no kurengera ibidukikije ukaba waratangiye ibikorwa byawo mu Rwanda muri Mutarama 2022.

Andi mafoto

Bakinnye Football Pour la Paix mu kwizihi umunsi Mukuru w’umugore wizihijwe ku rwego rw’Isi tariki ya 8 Werurwe 2022

Umukobwa bita AMA G The Black yiteguye gutera umupira

Uzamukunda Clarisse umukobwa ukinira Esperance
SG wa FERWAFA n’abakinnyi ba Eperance bafashe ifoto y’urwibutso
Esperance yashyikirije impano SG wa FERWAFA
FERWAFA yatanze imipira 7 ku ikipe y’abakobwa ya Esperance

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *