Kimisagara: Intumwa z’Intara ya Rhenanie Palatinat na FERWAFA biyemeje gushyigikira ikipe y’abakobwa ya Espérance

Perezida wa FERWAFA Olivier n’Norbert Neuser waje ayoboye izi ntumwa z’Intara ya Rhenanie Palatinat

Ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Werurwe 2022 hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga w’umugore, nibwo Intumwa z’Intara ya Rhenanie Palatinat ziyobowe na Norbert Neuser ndetse na Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA Muhire Henry basuye ikipe y’abakobwa ya Espérance ku kigo cy’amashuri cya Kimisagara, bizeza abari aho ko bazagira uruhare mu kugira ngo iyo kipe izakomere bityo gukina umupira w’amaguru bizagirire akamaro aba bakinnyi.

Ndayambaje Gilbert Visi Perezida w’Ishyirahamwe AJSK:Espérance yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko izo ntumwa z’Intara ya Rhenanie Palatinat zaje kubasura kuko bafitanye umubano umaze imyaka 20, bakaba basanzwe babafasha by’umwihariko ubu bakaba bifuza ko ibafasha mu kubaka ikipe bafite y’abakobwa.

Yagize ati “hari umuryango bashoboye kuduhuza nawo wo mu Ntara ya Rhenanie Palatinat ukora nk’ibyo dukora witwa “KICK for Help” nibo bafasha ikipe y’abakobwa, ikindi ni uko hari abantu benshi bateganya kuduhuza nabo bo mu Budage bazajya bafasha ibikorwa byacu nko mu gukina amakinamico kuko Espérance ntidukina umupira gusa dufite n’izindi “programe” ziteza imbere urubyiruko ni yo mpamvu dufite umushinga wo kugenda twigisha dukoresheje amakinamico afasha urubyiruko mu bijyanye no kwikemurira ibibazo”.

Abakobwa bakinira Esperance babanje guconga ruhago

Nizeyimana Olivier Perezida wa FERWAFA yashimiye abaterankunga baza gufasha abana b’Abanyarwanda, yagize ati “ntibafasha muri siporo gusa muzi ko Intara ya Rhenanie Palatinat isanzwe ifasha u Rwanda mu bintu byinshi cyane mu by’amashuri, igafasha mu by’ubuvuzi, hano icyatuzanye by’umwihariko ni ukwigisha abana, Football ni yo dushinzwe mu iterambere ry’Igihugu cy’u Rwanda iyi ni “centre” izamura impano byarabaye kandi turifuza ko biba byinshi mwumvise abakinnyi bakomeye banyuze hano bakinnye mu Mavubi ni icyerekana ko akazi abaterankunga bakora atari imfabusa bibyara umusaruro”.

Perezida wa FERWAFA yavuze ko icyo bifuriza abakobwa bakinira muri “centre” ya “ESPERANCE” ari ukubyaza umusaruro ubumenyi bahabwa bagateza imbere impano yabo yo gukina umupira w’amaguru n’Igihugu ariko ntibibagirwe no kwiga.

Uwaje ayoboye Intumwa z’Intara ya Rhenanie Palatina yitwa Robert NEUSER yavuze ko bazashyigikira ikipe y’abakobwa ya Espérance kugeza yitabiriye igikombe cya Afurika n’icy’Isi.

Ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyabajije Perezida wa FERWAFA uko biteguye gushyigikira icyo gutekerezo cyo kuzamura iyi kipe y’abakobwa, asubiza ati “uyu mugabo si ubwa mbere tubonanye, twari dusanzwe tuganira, ibyo yavuze azi u Rwanda kandi ararukunda azi n’ibyifuzo byacu, azi ko ariho gahunda yacu iganisha kandi tuzabigeraho n’inkunga ye irahari cyane cyane abana b’abakobwa abo duhura na bo mu bindi bihugu bakabatsinda baba bafite imyaka itari kure cyane y’iyi, turizera ko tuzabigeraho ariko na none ni ugukomeza gukorana n’abakuru babo, birashoboka gutegura bisaba igihe kirekire”.

Norbert Neuser waje ayoboye izi ntumwa z’Intara ya Rhenanie Palatinat

Norbert Neuser waje ayoboye izi ntumwa z’Intara ya Rhenanie Palatinat yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko uyu munsi wari umunsi udasanzwe kuko Esperance ari ikipe basanzwe bakorana bakaba bishimiye kubana nayo ku munsi mpuzamahanga w’abagore kandi bakaba biteguye gukomeza kubana nayo.

Norbert yavuze ko bazakomeza gushyigikira ikipe y’abakobwa ya Espérance kugira ngo ibone ubushobozi kandi irusheho kuba mu makipe akomeye.

Andi mafoto

Norbert Neuser waje ayoboye izi ntumwa z’Intara ya Rhenanie Palatinat yashyikirije impano Perezida wa FERWAFA

Nyuma bafashe ifoto y’urwibutso

Muhire Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Olivier Perezida wa FERWAFA na Norbert Neuser waje ayoboye intumwa z’Intara ya Rhenanie Palatinat

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *