
Ubwo hizihizwaga umunsi Nyafurika wahariwe gufatiraho ifunguro ku ishuri mu Rwunge rw’amashuri rwa Karenge(G.s Karenge ) abaturage bo mu Murenge wa Karenge bavuze ko bashimira ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri byazamuye imitsindire y’abanyeshuri.
Abaturage bavuga ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ifitiye akamaro ndetse izagira uruhare mu iterambere ry’ababyeyi ndetse ko yazamuye imitsindire y’abana bigaga bafite inzara kubera ababyeyi baba bahugiye mu mirimo.
Mukamurara Stephanie umubyeyi uvuga ko ababyeyi bashimira uburyo kugaburira abana byafashije ababyeyi n’abana.
Aragira ati”Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yaradushimishije cyane kuko wasangaga hari igihe abana biga bafite inzara kubera ko ababyeyi batabonye umwanya wo kubatekera byatumaga abana bajya kwiga batariye. Icyo twishimira ni uko gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri ku bana bose yatumye abana batsinda neza.”
Nirere Gaudence wiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Karenge avuga ko kugaburira abana ku ishuri bizamura imitsindire.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye ikigo cya G.s Karenge cyashyizeho uburyo buboneye bwo gusaba ababyeyi umusanzu wo kugaburira abanyeshuri ku ishuri bikorohereza ababyeyi babuze amikoro.
Aragira ati” gahunda yo kugaburira abana mu karere ka Rwamagana dufite ubundi buryo abaturage badafite ubushobozi bw’amafaranga bafashwamo,hari ababyeyi bahitamo kuzana imyaka bejeje,nka hano kuri G.s Karenge mwabonye ko batweretse akarima k’igikoni abagakoramo ni abaturage batabonye amafaranga hari indi mirimo nk’isuku ikorwa n’abatabashije kubona amafaranga noneho amafaranga yagahembye abakozi agakoreshwa mu kunganira kugaburira abana . Mu nama z’uburezi twakoze twemeje ko nta mwana ugomba kwirukanwa ahubwo umubyeyi utishyuriye umwana tuzajya tubyinjiramo nk’inzego z’ibanze kandi abayobozi b’utugari twabahaye amabwiriza yo kubikurikirana.”
Ibirori byo kwizihiza umunsi Nyafurika wahariwe gufatira ifunguro ku ishuri mu Karere ka Rwamagana kuwa 3 Werurwe 2022,ku rwego rw’akarere ibirori byabereye mu Murenge wa Karenge mu Rwunge rw’amashuri rwa Karenge (G.s Karenge) umushyitsi mukuru yari meya Mbonyumuvunyi Radjab,naho Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nyirabihogo Jeanne d’arc yifatanyinyije n’abanyeshuri
Ba G.s Rubona mu Murenge wa Rubona mu gihe umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mutoni Jeanne yifatinyije n’abanyeshuri ba G.s Nyagasambu mu Murenge wa Fumbwe.
