Remera: Baranduriwe imyaka bategekwa gutera ibiti

Ikirango cy’Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Remera,Akagari ka Kibungo mu Karere ka Ngoma,bavuze ko batunguwe no kubona abantu babarandurira imyaka batabanje kumenyeshwa, nyuma babwirwa ko imirima yabo igomba gushyirwamo ibiti by’imbuto ziribwa.

Aba bavuze ko kuba imyaka yabo yararanduwe kandi ariyo bari bitezeho ibitunga umuryango, bigiye kubashyira mu gihombo.

Umwe ati Abaturage bari bafite imirima idutunze, twishyuriraga abana amafaranga y’ishuri,ubwisungane mu kwivuza,tugiye kubona, tubona abantu ngo ayo masambu ntabwo mwemerewe kuyahinga.”

Undi nawe ati “Ariko amasambu yanjye, nayahaga abantu bagahinga,bagakuramo n’icyo kurya.Dore nk’iyi nzu igiye kungwa hejuru, ubwo se nzakura he icyo kuyubakisha,nzakura he icyo kurya?”

Hari umuturage uvuga ko yari yarafashe inguzanyo muri banki, kandi ko yari yizeye kwishyura ayo mafaranga azayakura mu byo azeza.

Ati Mu isarura ry’amasaka ntabwo naburaga Toni,nkatangira kuzigamira uburyo nzishyurira abana,urugero nk’ubu nafashe inguzanyo muri banki , amashuri y’abana agiye gufungura mu kwa mbere, nkazishyura ibyo nezejeje kuko nagiranye amasezerano nabo yo mu kwezi kwa Nyakanga nabaga nezeje.”

Aba baturage bavuze ko bakorerwa ubugizi bagafashwa aho kugira ngo babeho mu buzima bugoye kandi bari bibeshejeho.

Umwe ati Iyo umuntu akuranduriye imyaka wateganya kurya , akayirandurira hasi,akakubwira ko igiti cyerera umwaka, imyaka itanu, utarahinga,kandi twe turi abahinzi, ntiwabura kugira ikibazo.”

Undi nawe ati “Turatungwa n’iki? Niho twakuraga ibiryo,twe turasaba ko baturenganura.”

UMUSEKE wagerageje kuvugisha umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie,atubwira ko ari mu nama, mu zindi nshuro twagerageje ntiyashimye kutuvugisha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Umurerwa Donatile, yavuze ko abaturage babanje kuganirizwa, ko babyibukijwe kenshi mu nama zabahuzaga ndetse ko batabujijwe guhinga uretse igihingwa cy’amasaka kuko ari cyo cyabangamira ibyo biti.

Ati “Amasaka yo ashobora kwangiza bya biti ariko ibindi bihingwa biremewe,n’ubu ibishyimbo bagiye kubibaha nk’imbuto ku buntu , imigozi y’ibijumba iremewe,mu by’ukuri ibihingwa byose bitazamuka ngo bitere ikibazo biremewe kuhahinga.”

Abaturage bavuga ko batagakwiye kurandurirwa imyaka batabanje kubimenyeshwa ndetse kuri ubu ikibazo cyabo cyakwitabwaho kuko bibashyira mu gihombo.

 

Sourse: Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up