
Bamwe mu bakora akazi ko gucunga umutekano w’ingo n’ibigo bo muri Kampani ya GARDAWORLD yaguze kampani zamenyekanye mu Rwanda nka KK Security na AGESPRO bavuga ko bakora akazi kabo batishimye kubera ko uburenganzira bwabo butubahirizwa kugeza n’aho bemerewe ko buri umwe uzikingiza inkingo ebyiri za COVID-19 azahabwa ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda.
Bamwe muri aba bakozi banze ko amazina yabo atangazwa ku bw’impamvu z’umutekano wabo bavuga ko bahembwa intica ntikize mu gihe abo bacungira umutekano baba bishyuwe amafaranga ibihumbi magana.
Bavuga ko mbere yo gutangira akazi babwirwa ko bazajya bishyurirwa amafaranga y’ubwishingizi mu kwivuza nka RSSB (RAMA) ariko bikarangira ahubwo bivuje kuri “Mituelle de santé” nk’abandi baturage basanzwe.
Umwe muri aba bakozi yavuze ko aho akora akazi ko gucunga umutekano bishyura amafaranga GARDAWORLD agera ku bihumbi magana abiri ariko we agahemba atarenga ibihumbi 40 undi nawe yemeza ko aho akora bishyura kampani agera ku bihumbi 320, ariko amafaranga amugera mu ntoki ni ibihumbi mirongo itatu n’umunani (38,000Frs) kuko ahantu hose ntibishyura amafaranga angana, ariko ngo amenshi akaba ajya mu mufuka w’abayobozi b’iyi kampani.
Aba “Securité” ba GARDAWORLD ntibazi impamvu buri wese wikingije COVID-19 yagenewe amafaranga ibihumbi bibiri (2,000 FRS)
Bamwe mu ba “Securités” ba GARDAWORLD bavuga ko ubuyobozi bwabo bwabasabye kwikingiza COVID-19 inkingo zikigera mu Rwanda bityo buri wese wikingije inkingo ebyiri yajyaga ku kazi agahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri (2,000Frs), ariko bakaba batazi impamvu bayahawe kuko bwari ubwa mbere bahawe amafaranga adafite aho ahuriye n’umushahara wabo cyangwa batazi aho aturutse.
Amafaranga bahawe nyuma yo kwikingiza COVID-19 yavugishije abakozi amagambo menshi
Abo ba “Securités” ngo bakimara kwibaza aho ayo mafaranga yaturutse havuzwe byinshi, umwe mu kiganiro n’ikinyamakuru IMPAMBA.COM yagize ati “kuko nta makuru twahawe kuri ayo mafaranga twarayishakiye, bamwe mu bakozi ba GARDAWORLD numvise bavuga ko abayobozi bacu basabye nyir’ikampani uba muri CANADA amafaranga kugira ngo bajye gukingiza abakozi babo kugira ngo hatazagira ubanduza cyangwa nabo bakanduza abakiliya ba Kampani, ariko dukeka hatanzwe amafaranga menshi babeshya ko ari ayo kudukingiza nyuma bakaduha make kugira ngo bazabone uko batanga raporo”.
Aba “Securites” bavuganye n’ikinyamakuru IMPAMBA.COM bavuga ko ubuyobozi bwaba bwaravuze ko no mu mavuriro yigenga mu Rwanda bakingira COVID-19 bityo ko kugira ngo bahabwe service yihuse bagomba kwishyura buri rumwe bityo kuko bitakozwe akaba ari yo mpamvu bahawe ayo mafaranga ibihumbi bibiri kuri buri umwe.
Bamwe mu ba “SECURITES” ba GARDAWORLD aho bakorera baragaburirwa bigakurura umwuka mubi
Kubera guhembwa intica ntikize bamwe mu ba “securites” ba GARDAWORLD bicwa n’inzara ku kazi bityo bikaba ngombwa ko ba nyir’ibipango barinda babagaburira, ariko ntibyishimirwe n’ubuyobozi, kuko bukeka ko bishobora kubyara ubushuti hagati y’umusekirite n’uwo ashinzwe kurindirinda imitungo akaba yamena ibanga ry’uko ahembwa amafaranga adashobora kumutunga nawe azavemo umugabo uzagira icyo yimarira.
Bakora bafadafite icyizere cyo gutezwa imbere n’akazi bakora
Umwe mu ba “Securités” wa GARDAWORLD utuye muri Kigali wavuganye n’ikinyamakuru IMPAMBA.COM yavuze ko muri Kigali adashobora gukodesha inzu irenze amafaranga ibihumbi 15 ku kwezi naho kurya ntashobora kurya kabiri ku munsi naho kuzashaka umugore yumva ari inzozi kuri we keretse Imana imugiriye neza akabona indi mirimo.
Icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo
Tariki ya 4 Gashyantare 2022 ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyageze ku cyicaro cya GARDAWORLD kiri i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali kivugana na Murama ushinzwe ibikorwa (operation manager) avuga ko nubwo yumvise amakuru y’ibyo umunyamakuru yifuza ko bagira icyo bavugaho ariko atari we muvugizi wa GARDAWORLD, ahubwo ko aza kuvugana n’uhagarariye iyi Kampani mu Rwanda, kugira ngo azagire icyo atangaza ku bibavugwaho ndetse yizeza umunyamakuru ko arara amuhaye igisubizo ariko birangira atabikoze.
Nyuma ikinyamakuru IMPAMBA cyagerageje kuvugisha Murama ntafate telefone.
Tariki ya 8 Gashyantare 2022 ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyavuganye n’umuyobozi wa GARDAWORLD mu Rwanda (Country manager) avuga ko amakuru dukeneye yayabwiwe na Murama, bityo ko bazavugana bakatubwira umunsi bazagira icyo batangaza ku makuru avugwa kuri Kampani yabo.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Gashyantare 2022 ikinyamakuru IMPAMBA cyagerageje guhamagara umuyobozi mukuru wa GARDAWORLD ntibyakunda, mu gihe cyose ubuyobozi bw’iyi Kampani buzaboneka kugira ngo bugire icyo buvuga kuri iyi inkuru buzahabwa ijambo.
Kampani za “Securités” mu Rwanda zirimo ibibazo byinshi birimo: Kwirukanwa nta mperekeza, kudahemberwa igihe n’ibindi ikinyamakuru IMPAMBA.COM kizageza ku basomyi mu bihe bitandukanye ndetse n’inzego zireberera abakozi hazumvwa icyo zivuga kuri ibi bibazo.