Ingengo y’imari ya 2021-2022 iziyongeraho miliyari zirenga 633 z’amafaranga y’u Rwanda

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, yagaragarije Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ko ingengo y’imari ya 2021/2022 iziyongeraho miliyari zisaga 633 z’amafaranga y’u Rwanda (Frw) angana na 16.6%, yose hamwe ikazaba ari miliyari 4,440.6 Frw.

Minisitiri Dr. Ndagijimana yatangaje ukwiyongera kw’ingengo y’imari ubwo Inteko rusange y’Abadepite yasuzumaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko rivugurura itegeko rigena ingengo y’imari ya leta y’umwaka wa 2021/2022.

Yavuze ko amafaranga ava imbere mu gihugu aziyongera ave kuri miliyari 1,993.0 z’amafaranga y’u Rwanda agere kuri miliyari 2,148.0 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko yiyongeraho agera kuri miliyari 155 bingana na 7%.

Amafaranga aturuka ku misoro aziyongera ave kuri miliyari 1,717.2 z’amafaranga y’u Rwanda yari ateganyijwe mu ngengo y’imari yatowe agere kuri miliyari 1,759.6, ni ukuvuga ko aziyongeraho miliyari 42.4 bingana na 2%.

Biteganyijwe kandi ko amafaranga atari ay’imosoro aziyongera ave kuri miliyari 275.8 z’amafaranga y’u Rwanda agere kuri miliyari 388.2, ni ukuvuga ko aziyongeraho miliyari 112.4 bingana na 40.7%.

Amafaranga y’inguzanyo aziyongera ave kuri miliyari 651.4 Frw agere kuri miliyari 1,469.7 Frw cyane aturutse ku nguzanyo ya Eurobond ndetse n’amafaranga azaturuka mu Kigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) afasha guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Amafaranga aturuka ku mpano z’amahanga ateganyijwe kwiyongeraho miliyari 25.4 z’amafaranga y’u Rwanda, akava kuri miliyari 612.2 akagera kuri miliyari 637.6 Frw.

Ku bijyanye n’uburyo amafaranga y’Ingengo y’Imari ateganyijwe gukoreshwa, ingengo y’imari isanzwe iziyongera ive kuri miliyari 2,413.7 igere kuri miliyari 2,784.9 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko iziyongeraho agera kuri miliyari 371.2 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 15.3%.

Amafaranga agenewe imishinga aziyongera ave kuri miliyari 1,393.3 agere kuri miliyari 1,655.7 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga ko yiyongeraho agera kuri miliyari 262.4 bingana na 19%, naho amafaranga agenerwa ishoramari rya Leta azagabanukaho miliyari 43.6 z’amafaranga y’u Rwanda ave kuri miliyari 541.6 agere kuri miliyari 498.1 z’amafaranga y’u Rwanda biturutse ku ihinduka ry’ingengabihe ya gahunda y’ishoramari.

Minisitiri Dr Ndagijimana yagaragaje ko muri uyu mushinga w’itegeko ryo kuvugurura ingengo y’imari y’uyu mwaka, habayeho kongera amafaranga yari yaragenewe ingengo yimari yatowe n’Abadepite.

Ubu bwiyongere ngo bwatewe n’amafaranga yaturutse mu byiciro bitandukanye birimo ay’impano n’inguzanyo. Yagaragaje ko mu mezi 7 ashize ingengo y’imari ya Leta yari imaze gukoreshwa ku kigero cya 59%.

Yavuze kandi ko muri iri vugururwa ry’ingengo y’imari hari inzego zongerewe amafaranga izindi aragabanuka.

Bamwe mu Badepite babajije aho aya mafaranga y’inyongera yaturutse ndetse n’impamvu zimwe mu nzego za Leta ingengo y’imari yiyongereye ahandi, akagabanuka kandi hari inzego zikeneye inyongera y’amafaranga kurusha izindi.

Minisitiri Dr. Ndagijimana yasobanuye ko aya mafaranga y’ingengo y’imari ivuguruwe yasaranganijwe izi nzego hashingiwe ku bushobozi bwabonetse, ariko uko amafaranga agenda aboneka ari na ko n’izindi nzego zizajya ziyahabwa mu igenamingambi ryazo.

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rivugurura itegeko rigena ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2021/2022.

 

Sourse: Muhabura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up