Amagare: Amatora y’abayobozi ba FERWACY yagizwe ubwiru, abanyamuryango barasabwa gukora iki?

Komite ya FERWACY nyuma yo gutorwa muri 2019 bafashe ifoto y’urwibutso n’uwahoze ari Perezida wa Komite Olempike Amb.Munyabagisha Valens (Ifoto/Igihe)

Amatora y’abayobozi b’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) azaba muri Werurwe 2022, ariko kugeza ubu nta kintu na kimwe gihari cyerekana ko amatora ari hafi.

Amakuru aturuka muri bamwe mu banyamuryango ba FERWACY avuga ko batazi impamvu nta kivugwa ku matora ya Komite kandi nta kwezi gusigaye kugira ngo abe, bakavuga ko gukorera mu bwiru akenshi ari byo bituma mu mashyirahamwe atandukanye y’imikino mu Rwanda hasigaye hazamo abantu batumva iyo  mikino bityo bikagira ingaruka ku iterambere ryayo.

Murenzi Abdalah, Umuyobozi wa FERWACY mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IMPAMBA.COM yavuze ko ibijyanye n’ayo matora bizemezwa n’Inteko rusange, yagize ati “ntabwo biremezwa kuko bigomba kwemezwa na “Assamblée generale” niyo izemeza igihe amatora azabera, ariko birumvikana “proposal” yari mu kwezi kwa gatatu ubwo igisigaye ni ukureba y’uko “Assamblée generale” ari yo ibyemeza bitewe n’impamvu zitandukanye, igihe n’ibindi nkabyo”.

Bamwe mu banyamuryango b’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda banze ko amazina yabo atangazwa bavuga ko mu matora ategerejwe hagomba kubamo ubushishozi bagatora umuntu ufite icyo azi ku mukino w’amagare kandi uwukunda.

Murenzi Abdallah wahoze ari Meya w’Akarere ka Nyanza akaba yarigeze no kuba Umuyobozi wa Rayon Sports,  ni we watorewe kuyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) mu matora yabaye mu Kuboza 2019 atsinda n’amajwi icyenda kuri 10.

Visi Perezida wa mbere yabaye Mukazibera Marie Agnès watowe ku majwi umunani kuri 10 mu gihe Visi Perezida wa kabiri yabaye Nkuranga Alphonse watowe ku majwi 10/10.

Umunyamabanga Mukuru yabaye Sekanyange Jean Léonard wagize amajwi atandatu.

Umubitsi yabaye Ingabire Assia wari umukandida umwe rukumbi, watowe ku majwi 10/10.

Abajyanana yari Me Bayisabe Irenée wagize amajwi umunani, Karambizi Rabin-Hamin wagize amajwi atandatu na Geoffrey Karama wagize amajwi atandatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *