
Rutaganira Joseph bamwe bakunze kwita Padiri, uyobora Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Burusiya, wamenyekanye muri siporo yo gusiganwa ku maguru (Athletisme) ndetse no mu burezi, yageneye ubutumwa abitabiriye inama rusange y’Abanyarwanda bahuriye muri FPR Inkotanyi, yabereye i Moscow mu Burusiya mu mpera z’icyumweru aho yabasabye gushyira imbere gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Igihe ni uko mu ijambo rye, Rutaganira Joseph uyobora Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye mu Burusiya yashimiye abitabiriye ubutumire bwe n’itsinda ayoboye.
Yasabye abanyamuryango gukomeza kuba umusemburo w’ubumenyi bwubaka u Rwanda no gushyira imbere gahunda ya ‘‘Ndi Umunyarwanda’’.
Rutaganira Joseph yagize ati ‘‘Kwiyumva nk’Umunyarwanda bivuze byinshi cyane, harimo kurushakira imbuto n’amaboko, kandi byaba ngombwa ukarwimana hagize ushaka kuba yarugirira nabi.’’

Rutaganira Joseph wamenyekanye ku izina rya Padiri wakiniye ikipe ya APR y’imikino ngororamubiri mu myaka ya kera, tariki ya 27 Nzeli 2018 nibwo yagiye mu Burusiya kugira ngo yige amasomo y’icyiciro cya kane cya kaminuza (PhD), mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu biribwa (Food Biotechnology).
Nyuma yo kugera mu Burusiya yagiriwe icyizere n’Abanyarwanda babayo ku buryo yagizwe Umuyobozi Wungirije w’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Burusiya no muri Belarus.
Bamwe mu babanye na Rutaganira Joseph batangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko mu buzima bwe akunda uburezi na siporo.
Mu burezi yigishije muri Tumba College of Technology isigaye yitwa kuri ubu IPRC-Nord naho mbere yo kujya kwiga mu Burusiya yigishaga muri INES-Ruhengeri.
Muri siporo yakiniye APR Athletics Club atozwa na Rwabuhihi Innocent, icyo gihe yari umuhanga mu kwiruka metero 800 kuko yatoranyijwe mu bakinnyi baserukiye u Rwanda mu Budage mu kwiruka 800m aba uwa 1 bimuha itike yo kujya muri America (Atlanta) mu mikino Olempike yahabereye usibye ko atabashije gukina kuko atari afite ibihe (minima) bimwemerera gukina iyi mikino, ahubwo areba uko abandi barushanwa kugira ngo azabigireho, nk’uko bamwe mu bakinanye nawe babitangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Mutarama 2022.
Rutaganira akunze guhabwa amahirwe na bagenzi be yo kubayobora. Bamwe mu biganye na Rutaganira Joseph mu Buhinde bemeza ko yari umuyobozi uhagarariye abanyeshuri b’Abanyarwanda kuri kaminuza yigagaho yitwa “VIT University-India”.
Rutaganira Joseph Padiri ni umwe mu bakinnyi bize amashuri ahanitse
Nubwo Rutaganira Joseph bamwe bita Padiri adakunze kuvuga ibigwi bye mu itangazamakuru, ariko mu bucukumbuzi ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyakoze ari mu bakinnyi batatu ba mbere bize amashuri menshi kuko icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza yakigiye mu Buhinde naho icyiciro cya gatatu akirangiriza mu Buholandi, naho ubu akaba ari kwiga kugira ngo agire urwego rwa PhD.
Rutaganira Joseph yigeze kuba umukozi w’Umuryango w’Abibumbye
Rutaganira Joseph nubwo yakoze mu burezi mu Rwanda ariko yigeze no kuba umukozi w’Umuryango w’Abibumbye i Carthoum muri Sudani nk’uko bitangazwa n’inshuti ze za bugufi.
Rutaganira Joseph nubwo yari muto yarwanye urugamba rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994
Rutaganira Joseph ni umwe mu rubyiruko rwarwanye urugamba rwo kubohora Igihugu kugeza ingabo zahoze ari iza RPF-Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Yagiye ku rugamba akiri muto ariko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yakomeje amashuri, ariko azirikana no gukora siporo yaba muri APR Athletics Club ndetse no mu ikipe y’Igihugu.
Urubyiruko hari isomo rugomba kwigira kuri Rutaganira Joseph ryo gukunda siporo no kwiga
Rutaganira Joseph yemera ko”Roho nziza itura mu mubiri muzima”. Inshuti za hafi za Rutaganira zemeza ko akunze gukoresha iryo jambo asobanura ubwiza bwa siporo. Asanga iri jambo ryafasha buri wese gukunda siporo cyane cyane urubyiruko.
Abantu bakunze kumva aho avuga iri jambo bavuga ko urubyiruko rukwiriye kumwigiraho ko gukora siporo bituma ubasha no kwiga neza. Bityo nyuma ya siporo ubwo bumenyi bukagirira akamaro nyirabwo ndetse n’Igihugu muri rusange.