Academy ya Guy yigisha Karate, Football na Basketball imaze kwakira abana basaga 100

Academy ya SGI izagira uruhare mu kuvumbura impano z’abana bakina Basket, Karate na Football

Binyuze mu ishuri (academy) yise SGI (Sports Genix International) Rurangayire Guy Didier yiyemeje kuzamura impano z’abana ahereye ku b’imyaka ine kugera kuri 17, mu rwego rwo kugira ngo atange umusanzu we mu iterambere rya siporo muri aka Karere.

Iyi “Academy” itoza abana bakina Karate, Basketball n’umupira w’amaguru iri mu Rugunga mu kigo cya Cercle Sportif de Kigali, ikaba yarafunguwe ku mugaragaro ku wa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama 2022.

Rurangayire Guy Didier watangije SGI yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko amaze kwakira abana basaga ijana, intego akaba ari uko muri buri cyiciro cy’umukino habamo abana ijana.

Abana bakina Karate

Yaboneyeho gusaba ababyeyi kwihutira kuza kwandikisha abana babo amahirwe atazabacika kuko mu myaka iri imbere ikipe yose ikeneye umukinnyi ukomeye mu Rwanda muri Karate, Basketball n’umupira w’amaguru nta handi izajya imukura atari muri “Academy” ya Sports Genix International (SGI).

Guy avuga ko atari igitangaza kuba umwana yatangira akina Karate bikarangira avuyemo umukinnyi ukina indi mikino nka Basketball na Football.

Ubwo yabazwaga ku bavuga  ko Karate ari umukino w’amabandi, yasubije ati”Karate ni siporo nziza yubaka umubiri igatoza n’uyikora kugira ikinyabupfura”.

SGI muri uko kuzamura impano z’abana hazabaho no guhugura abatoza kugira ngo bagire ubumenyi bwisumbuyeho buzatuma intego yifuzwa igerwaho.

Umwana utegurwa kuzavamo umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru

Ubwo  yabazwaga niba umushinga w’iyi Academy ari we wawutekereje gusa, yasubije ko hari abo bafatanyije kuwutekereza.

Guy avuga ko kohereza umwana muri “Academy” ya “SGI” atari igihombo kuko iyo siporo uyikunze ukayigira umwuga igutunga yagize ati “twebwe imbaraga zacu ni ababyeyi kohereza umwana muri Academy yacu nta gihombo kirimo kuko iyo ukora siporo umunsi ku wundi iragutunga”.

Rurangayire Guy yabaye umukinnyi ukomeye mu mukino wa Karate, yigeze kuba umuyobozi ushinzwe Tekinike mu Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda (FERWAKA), aba Umuyobozi Ushinzwe Amakipe y’Igihugu muri Minisiteri ya Siporo ari naho yavuye ajya gutangiza “Academy” yise SGI nyuma yo gusezera ku mpamvu ze bwite.

 

 Guy yabaye umukinnyi ukomeye mu mukino wa Karate hiyongeraho no kwiga amasomo ya siporo

Andi mafoto

Niba wifuza kugira icyo ubaza cyangwa se kwandikisha umwana wawe muri “Academy” ya “SGI” wahamagara kuri 0788566153 cyangwa 0785391672.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *