Bugesera: Hamuritswe amagare 6 ya “Wheelchair Basketball”, ndetse n’ibyagezweho muri siporo y’abafite ubumuga

Richard Mutabazi Meya w’Akarere ka Bugesera yitabiriye umuhango wo kumurika amagare akoreshwa muri Basket y’abafite ubumuga

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022, muri Sitade ya Bugesera habereye igikorwa cyo kumurika amagare 6 ya “Wheelchair Basket” yatumijwe mu Bushinwa ndetse habaho no kumurika ibyagezweho muri siporo y’abantu bafite ubumuga.

Kuva imikino y’abafite ubumuga yatangira Akarere ka Bugesera kamaze kwegukana ibikombe 12 mu mikino itandukanye, kugeza ubu ikipe y’abagore ya Sitting Volleyball imaze gutwara ibikombe bya Shampiyona ya Sitting Volleyball mu myaka ine yikurikiranya, ikagira abakinnyi 6 mu ikipe y’Igihugu nk’uko byatangajwe na Ndamyumugabe Emmanuel ushinzwe siporo y’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera.

Uyu muhango wo kumurika aya magare akoreshwa muri Basketball y’abafite ubumuga (Wheelchair Basket) ndetse n’ibyagezweho muri siporo y’abafite ubumuga witabiriwe na: Richard Mutabazi Meya w’Akarere ka Bugesera, Iriza Dynah Visi Perezida wa mbere mu Ishyirahamwe rya Wheelchair Basketball mu Rwanda, Mwizerwa Jean Michel Umuhuzabikorwa mushya w’ibikorwa by’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera, abahagarariye inzego z’umutekano n’abandi.

Meya Richard Mutabazi yatangarije abanyamakuru ko impamvu bateza imbere siporo ari uko bazi akamaro kayo, yagize ati “ifasha abayikora kugira ubuzima bwiza, ni inzira y’ubukangurambaga nk’uko mubizi ubuyobozi bwite bwa Leta bukora ubukangurambaga mu baturage gahunda za Leta bakazimenya, icya gatatu ni uko siporo ari umwarimu w’indangagaciro ku bayikora n’abayireba ibigisha byinshi, icya kane ni uko itanga ibyishimo ku bayikora ”.

Yakomeje avuga ko bifuzaga ko abahungu bafite ubumuga mu Karere ka Bugesera bagira ikipe ikomeye muri Wheelchair Basket, kuko basanzwe bafite ikipe y’abagore ikomeye muri Sitting Volleyball, yagize ati “kuba babonye amagare atari nka mbere bajyaga kuyatira, siporo ni uguhozaho nibakora imyitozo nta mbogamizi bazatsinda”.

Mwizerwa Jean Michel Umuhuzabikorwa mushya w’ibikorwa by’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera

Mwizerwa Jean Michel Umuhuzabikorwa mushya w’ibikorwa by’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera yabwiye abanyamakuru ko aje gukomereza aho abo yasimbuye bari bagejeje. Yavuze ko bazakomeza gushyigikira ikipe y’abahungu ya Wheelchair Basket kugira ngo nayo ibe iya mbere nk’uko ikipe y’abagore ya Sitting Volleyball ari iya mbere.

Uyu muyobozi aratangaza ko biteguye kubyaza umusaruro Sitade ya Bugesera bahawe na Perezida wa Repubulika.

Ndamyumugabe Emmanuel ushinzwe siporo y’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera, yavuze ko buri gare rimwe baryishyuye amadolari 950 (950,000Frs), bayagura ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera n’Ishyirahamwe Rishinzwe Siporo y’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera.

Ndamyumugabe Emmanuel ushinzwe siporo y’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera

Ndamyumugabe Emmanuel yavuze ko bitari byoroshye kugira ngo babone ayo magare kuko akenshi iyo nkunga itangwa n’imiryango itari iya Leta, bityo ashimira Akarere ka Bugesera.

Yavuze ko ikipe yabo ikeneye abafatanyabikorwa kugira ngo izakomeze kwesa imihigo muri siporo nk’uko babyiyemeje.

Andi mafoto

Aya magare arahenda ni yo mpamvu kugeza uyu munsi nyuma ya NPC , Akarere ka Bugesera ari ko kabimburiye utundi mu kuyagura

Nyuma bafashe ifoto y’urwibutso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up