FERWACY yareze mu nkiko SKOL na Gorilla Games kampani zamenyekanye mu gutera inkunga amasiganwa y’amagare

SKOL yasurutsaga abitabira Tour du Rwanda (Ifoto/Internet)

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ryareze mu nkiko uruganda rwa SKOL na Gorilla Games nyuma y’uko izi kampani zahagaritse kongera gutera inkunga amasiganwa y’amagare guhera 2021.

Amakuru yizewe agera ku Kinyamakuru IMPAMBA.COM avuga ko uko umukino w’amagare mu Rwanda ugenda usubira inyuma ari na ko Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) rigenda ritakaza bamwe mu bafatanyabikorwa baryo.

Bamwe muri abo bafatanyabikorwa bafashe icyemezo cyo guhagarika kongera gutera inkunga amasiganwa y’amagare harimo: SKOL, Gorilla Games na Bella Flowers, nyuma yo gufata iki cyemezo FERWACY yahise ijyana mu nkiko SKOL na Gorilla Games kuko batubahirije amasezerano bagiranye.

Kugeza ubu SKOL yahise iva mu bikorwa byose yateraga inkunga bijyanye n’umukino w’amagare mu Rwanda aho yahise ihagarika n’inkunga yateraga ikipe ya SACA y’umukinnyi Niyonshuti Adrien.

Murenzi Abdalah, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IMPAMBA.COM kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Mutarama 2022, yavuze ko impamvu bareze mu nkiko SKOL na Gorilla Games ari uko hari ibyo batubahirije mu masezerano bagiranye.

Perezida wa FERWACY yagize ati “umuterankunga mugirana amasezerano mugasoza ntabwo aba ari umuntu wawe uhoraho, hari uwo tugirana amasezerano y’umwaka umwe, ibiri, itanu hari n’abo tugirana amasezerano ya Tour du Rwanda bakagenda, SKOL twari dufitanye amasezerano noneho amasezerano bayavamo atararangira umwaka ushize, ariko ubu yararangiye, twari dufitanye amasezerano na Gorilla Games nayo ivamo atarangiye”.

Ubwo Murenzi yabazwaga impamvu FERWACY yajyanye mu nkiko SKOL na Gorilla Games kandi amasezerano yararangiye, yasubije ati “iyo umuntu atubahirije amasezerano mufitanye, iyo amasezerano muyasinye asoza avuga ngo ibibazo bizavuka bizakemuka ku bwumvikane, nibinanirana hazitabazwa inkiko, ubwo rero amasezerano iyo umuntu ayishe, ntabwo umuntu yica amasezerano uvuge ngo birarangiye gutya kandi buri wese afite inshingano z’ibyo agomba kubahiriza”.

Ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyavuganye n’umwe mu bakozi ba Gorilla Games kuri uru rubanza bafitanye na FERWACY, asubiza ko ntacyo yabivugaho mu itangazamakuru kuko biri mu nkiko.

Ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyagerageje kuvugisha, Umuyobozi wa SKOL ntibyakunda ndetse n’ubutumwa bugufi yohererejwe ntiyigeze abusubiza.

SKOL yateraga inkunga isiganwa rya Tour du Rwanda ihwanye na miliyoni zisaga 80.

Gusa ku rundi ruhande hari bamwe mu banyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda batishimiye icyemezo cyo kurega uwigeze kuba umufatanyabikorwa wa FERWACY kuko bishobora guhesha isura mbi iri shyirahamwe no gukumira n’abandi baterankunga bifuza gukorana naryo kuko byose umukinnyi ari we uburenganiramo iyo habaye amarushanwa make.

Murenzi Abdalah Perezida wa FERWACY (Ifoto/Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *