Bugesera: Itiyo y’amazi ya Rukora muri Mayange iturika buri cyumweru, baratabaza Ubuyobozi na WASAC

Itiyo iyo yapfumutse aha muri uyu Mudugudu wa Rukora hameneka amazi menshi

Abatuye mu Mudugudu wa Rukora mu Kagali ka Gakamba mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, baratabaza ubuyobozi bw’Akarere na WASAC kubera umuyoboro w’amazi uturika buri cyumweru.

Abatuye Umudugudu wa Rukora bavuga ko uyu muyoboro w’amazi ujyana amazi muri uyu Mudugudu kuri ubu wamaze gufatirwaho amazi n’ingo zisaga 100. Ukaba ari umuyoboro ureshya na metero 800, ubu ikibazo abaturage bafite ni uguhora bahamagara umukozi wa WASAC kugira ngo aze gusana itiyo yangiritse.

Uwitwa Jean Paul ari na we wakuruye uyu muyoboro muri 2015, ubwo yazaga gutura muri uyu mudugudu agira ati “njye nawukuruje nk’umuturage wishakiraga amazi mu rugo, ariko ubushobozi bw’itiyo ni bucye, uko rero abantu bagenda bawufatiraho ari benshi byatumye ubura imbaraga kuko hari n’abakoresha amatiyo ayirusha imbaraga, ari nayo mpamvu ubona n’ubu ko wongeye guturika, kuko byibura buri cyumweru uraturika tugahora dusanisha”.

Mugenzi we na we wo muri uyu mudugudu agira ati “twakomeje kujya twishakamo ubushobozi bwo kuyisana, ariko aho bigeze bigaragara ko bwatubanye buke, kandi ikibazo cyacu WASAC irakizi tukibaza impamvu itadufasha kugikemura, kandi uko itiyo itobotse WASAC ihita ifunga amazi,  twibaza impamvu duhora tubura amazi kandi dufite umuyoboro”.

Icyo bahurizaho ni uko ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera n’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n’Isukura (WASAC), byabagoboka bikabaha umuyoboro ufite imbaraga kurusha uyu kuko ngo usibye no kuba uhora wangirika n’amazi yawo ni make ugereranije n’ingo ziwufatiraho.

Umuturage agira ati “turasaba ko nk’uko usanga REG yashyizeho ipoto abaturage bafatiraho umuriro, na WASAC niduhindurire uyu muyoboro iduhe ufite imbaraga”.

Aba baturage barasaba ubuvugizi

Kuri iki kibazo Kananga Yohani Damascene ushinzwe Amazi Isuku n’Isukura ma Karere ka Bugesera, avuga ko uyu mudugudu wa Rukora utari mu bice byatanzwe n’Umurenge wa Mayange bigomba guhabwa umuyoboro w’amazi mu ngengo y’imari ya 2021-2022, kuko ngo ubusanzwe bagenda bashyira imiyoboro y’amazi mu bice biba byatanzwe n’ubuyobozi bw’imirenge, ibyo aheraho asaba ubuyobozi bw’Umurenge wa Mayange kugaragaza iki kibazo nacyo cyigashyirwa mu igenamigambi.

Kananga agira ati “nta bwo uwo mudugudu ubuyobozi bw’umurenge bwawuduhaye mu yigomba kwitabwaho, icyakora icyo mbasaba ni uko bavugana n’umurenge bakandika noneho haboneka ubushobozi cyangwa haboneka umufatanyabikorwa tukabahindurira umuyoboro”.

Kugeza ubu akarere ka Bugesera kageze ku gipimo cya 72 ku ijana mu kugeza amazi meza ku baturage, mugihe intego ya leta yihaye ari iy’uko abanyarwanda bazaza  bagerwaho n’amazi meza ku kigero cya 100% mu mwaka wa 2024 intego ibura imyaka ibiri ngo igerweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up