Kamonyi: LA GALOPE-RWANDA yatanze inkoko 50 (Amafoto y’ibyakozwe)

Aba bagore bo muri Koperative KODARIKA bishimiye inkoko bahawe

Umuryango utari uwa Leta witwa LA GALOPE-RWANDA (LGR) watanze inkoko 50 ku bagore mirongo itanu bashinzwe ingo zabo babarizwa muri Koperative KODARIKA Amizero ibarizwa mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi.

Mbere yo guhabwa izo nkoko abitabiriye uyu muhango, barimo abayobozi bo mu Karere ka Kamonyi n’abanyamuryango ba KODARIKA, babanje kumurikirwa ibikorwa byakozwe na LA GALOPE Rwanda birimo : Inzu y’inkoko, ikigega cyakira amazi akururwa hakoreshejwe moteri ikoresha imirasire y’izuba n’akarima k’igikoni.

Niyigena Alphonsine Umuyobozi wa LA GALOPE Rwanda yavuze ko umushinga wo gufasha abagore bayobora ingo bo muri Kperative KODARIKA Amizero watangiye muri 2019, utangira gushyirwa mu bikorwa muri 2020, bityo hakorwa ubworozi bw’inkoko mu rwego rwo  rwo kurwanya imirire mibi.

Alphonsine yakomeje avuga ko indi ntego ya LA GALOPE Rwanda kwari ukurengera ibidukikije, ari nayo mpamvu habaye igikorwa cyo gufukura amazi azamurwa na moteri hakoreshejwe imirasire y’izuba.

Ikindi LA GALOPE yakoze ni ugushyiraho uturima bw’igikoni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Yavuze ko inkoko baguze zimaze umwaka ziba mu nzu yubatswe ku nkunga ya LA GALOPE, ariko ubu igihe cyari kigeze kugira ngo buri mugore agire iye nkoko mu rugo rwe.

Niyigena Alphonsine Umuyobozi wa LA GALOPE Rwanda yagize inama agira aba bagore ati « mubyaze umusaruro inkoko muhawe kandi ibi bikorwa mukorerwa mwumve ko ari ibyanyu ».

Umurerwa Marie, Umukozi w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, yabwiye abari aho ko ikidindiza amakoperatve ari ukudacunga ibintu neza n’agasigane, yagize ati « iyo ikora ku nyungu za bake Koperative irasenyuka ». Abasaba kumenya gusangira inyungu zibonetse  bityo ntihagire ubasuzugura ko ingo zabo ari iz’abagore.

Uyu muyobozi  na none yashimiye umuryango LA GALOPE Rwanda kuko watekereje gufasha umugore, yagize ati « iyo ufashije umugore uba ufashije n’abana nta mugore urya ngo acure abana, bifasha n’Umurenge gutera imbere ndetse n’Igihugu ».

Nyirasafari Paulina yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko umuryango LA GALOPE Rwanda wabafashije ibintu byinshi birimo kuva mu mirire mibi, kugira ikimina n’ibindi. Ubwo yabazwaga icyo agiye gukoresha inkoko yahawe yasubije ati « iyi nkoko igiye kumfasha kugaburira abana amagi kugira ngo bagire imirire myiza ».

Mukadisi Jacqueline avuga ko ari umupfakazi bityo yagize ibyishimo kubera LA GALOPE Rwanda kuko yamenye gukora akarima k’igikoni ndetse ava no mu bwigunge.

Yishimiye inkoko yahawe kuko bizamufasha kugaburira abana be amagi.

Mu bindi LA GALOPE yakoze ni ugufasha aba bagore kugira ikimina  mu rwego rwo kubafasha kwigira.

Inzu yubatswe yatangiye irimo inkoko 300 ariko ubwo ubwo LA GALOPE Rwanda yamurikaga ibikorwa byayo tariki ya 14 Mutarama 2022 hari hasigayemo inkoko 202 naho izindi 98 zari zarapfuye, gutanga izo nkoko 50 bizafasha izisigaye kwisanzura zikagira ubuzima bwiza.

Amafoto

Icyapa cya Koperative KODARIKA Amizero
Inzu y’inkoko yubatswe ku nkunga ya LA GALOPE Rwanda
Bacana umuriro bakoresheje imirasire y’izuba
Safari Byuma Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa LA GALOPE Rwanda yerekana ibyakozwe
Inkoko aho ziba
Amazi akururwa na moteri hakoreshejwe imirasire y’izuba
Abayobozi ba LA GALOPE Rwanda batanga inkoko

Nyuma yo guhabwa inkoko bafashe ifoto y’urwibutso
Bishimiye inkoko bahawe bacinya akadiho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *