Atletisme: Amatora mu bwiru, gusuzugura inzego zishinzwe siporo no gushyiraho amananiza

Iyi baruwa nta tariki igaragaza igihe yandikiwe

Amatora y’Abayobozi b’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri azaba tariki ya 22 Mutarama 2022, mu gihe mbere byari byabanje gutangazwa ko azaba muri Werurwe uyu mwaka, ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyakoze ubusesenguzi y’ibitagenda neza muri aya matora kifashishije inyandiko zashyizweho umukono na Mubiligi Fidele President w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ndetse na President wa Komisiyo y’Amatora ari we Majoro Ildefonse Buseruka wari usanzwe ari umubitsi wa APR Athletics Club.

Minisiteri ya Siporo ndetse na Komite Olempike ntibamenyeshejwe aya matora

Tariki ya 29 Ukuboza 2021 nibwo Mubiligi Fidele Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamuburi mu Rwanda (RAF) yandikiye abanyamuryango abasaba kwitabira Inteko Rusange idasanzwe izaba tariki ya 22 Mutarama uyu mwaka igamije gushyiraho ubuyobozi bushya, nubwo bigagaragara ko iyo nama izabera mu cyumba cya Minisiteri ifte imikino mu nshingano zayo, ariko ntaho kuri iyo baruwa bigaragara ko iby’ayo matora bimenyeshejwe Minisiteri ya Siporo cyangwa Komite Olempike. Ibi bigafatwa nka kimwe mu kimenyetso cyerekana ko Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri muri manda ya Mubiligi Fideli idakorana neza n’inzego zikuriye siporo mu Rwanda.

Ibaruwa isaba amakipe gutanga abakandida ntigaragaza itariki yandikiweho

Amakipe yandikiwe asabwa gutanga abakandida ku myanya igomba gutorerwa iyo baruwa ntigaragaza igihe yandikiwe, mu gihe itariki ya nyuma yo gutanga kandidatire ari kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mutarama 2022. Bamwe mu banyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, bavuga ko iby’iyo baruwa bidasobanutse kuko igihe yandikiwe ntikigaragara, ahubwo hakibazwa niba koko yarateguwe na Majoro Ildefonse ukuriye Komisiyo y’amatora cyangwa se niba ari Peter Ndacyayisenga ushinzwe Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) rimwe na rimwe ubibangikanya n’akazi ko mu biro.

Bamwe mu banyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda banze ko amazina yabo atangazwa bavuga ko iyo baruwa bayibonye kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Mutarama 2022 kandi umunsi ntarengwa wo gutanga kandidatire ari ku wa Kane tariki ya 13 Mutarama 2022, bityo bigafatwa nk’imwe mu nzira yakoreshejwe kugira ngo hazajyeho President uzakomeza guheza abakinnyi ba kera bahesheje Igihugu Ishema, uzakomeza gutuma abakinnyi  b’Abanyarwanda bataba mpuzamahanga (International) ndetse n’uzakomeza kureberera amakosa akorwa mu rwego rwa Technique Peter Ndacyayisenga ntabibazwe kandi biri mu nshingano ze.

Uburyo akanama gashinzwe amatora kagiyeho ntibisobanutse

Bamwe mu banyamuryango b’Ishyiramwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda bavuga ko Komisiyo ishinzwe amatora yagiyeho mu buryo budasobanutse kuko abagize uruhare kugira ngo ijyeho ni babiri gusa ari bo: President w’ikipe ya APR y’imikino ngororamubiri ndetse na Kajuga Thomas waje mu Nteko Rusange ahagarariye ikipe ya SEC nayo itagira umukinnyi uzwi.

Abanyamuryango bagasaba ko kugira ngo hazaboneke abayobozi bagomba guteza imbere imikino ngororamubiri mu Rwanda ari uko iyo Komisiyo ishinzwe amatora ibanza guseswa hakajyaho iyigenga kuko ihari ihagarariye inyungu z’abantu bake bagize uruhare mu kudindiza imikino ngororamubiri kugeza ubwo bamwe mu bakinnyi bananijwe bagahunga Igihugu.

Mu matora yabaye tariki ya 28 Mutarama 2018, uwari umuyobozi w’Akanama gashinzwe amatora yari Capt Auswald Rutagengwa kuko ubu ngo adahari yasimbujwe Maj Ildefonse bose baturuka muri APR Athletics Club ari na yo yatanzeho Mubiligi Fidele umukandida ku mwanya wa President n’ubu hakaba hari gukorwa ibishoboka byose President wa RAF azatangwe n’ikipe ya APR kuko bigizwemo uruhare na Munyandamutsa Jean Paul ari we udashobora kubaza Peter Ndacyayisenga uburyo yadindije umukino,  gusa hakibazwa niba koko hazatangwa ushoboye ndetse ushobora kuzana impinduka.

Amananiza ku bantu bifuza kwinjira mu buyobozi

Bamwe mu banyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, bavuga ko batunguwe no guhabwa ifishi abifuza kwinjira muri Komite bagomba kubanza kuzuza nk’aho kujya mu buyobozi ari akazi umuntu akora ka buri munsi ahemberwa, ndetse ifishi iteye ityo akaba ari nta handi bazi yatanzwe mu mashyirahamwe y’imikino mu Rwanda.

Bimwe mu binengwa biri kuri iyo fishi ni uko hatazwi uwabiteguye n’icyo yari agamije.

Bimwe mu bisabwa ni ukugaragaza amazina y’ababyeyi bombi, icyemezo cy’ uburambe mu kazi gifitanyo isano n’ umwanya wiyamamariza ndetse n’ indi mirimo wakoze yatuma ugira akarusho.

Umukandida agomba gutanga uburenganzira bwo kugenzura amakuru yatanze

Kuri iyo Fishi hari ibyo umukandida agomba kwiyemeza ndetse akabishyiraho n’umukono na byo bifatwa nk’amananiza.

Amagambo uwo mukandida yateguriwe agira ati “Nemeje ko amakuru ntanze kuri iyi fishi itanga kandidatire ari ukuri kandi yuzuye.  Nemeye ko ndamutse hari amakuru ntanze atariyo bikamenyekana, byaba impamvu yo kutakira kandidatire yanjye cyangwa gukurwa ku mwanya natorewe igihe ayo makuru atariyo amenyekanye amatora yabaye. Ntanze kandi uburenganzira bwo kugenzura amakuru natanze kuri iyi fishi”.

Amabauru yanditswe

Ifishi abiyamamaza bategetswe kuzuza bamwe yabagezeho bitinze

 

Ntaho bigaragara ko iyi Nteko Rusange yamenyeshejwe Minisiteri ya siporo cyangwa Komite Olempike

 

Ndacyayisenga Peter ushinzwe tekiniki muri Federasiyo ya Athletisme ngo ni umwe mu bavuga rikijyana

Inkuru iracyakomeje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *