Athletisme: Ni iki cyihishe inyuma y’amatora yashyizwe ku itariki yatunguye benshi?

Me Mubiligi Fidele nyuma yo gutorwa muri 2018

Amatora ya Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) azaba tariki ya 22 Mutarama 2022, mu gihe mbere byari bizwi ko azaba muri Werurwe uyu mwaka, Komite icyuye igihe iyobowe na Me Mubiligi Fidele yanenzwe ibintu bitandukanye harimo kudaha umwanya abigeze kuba abakinnyi (Athletes) haribazwa niba ari yo igiye gukomeza muri manda ya kabiri  cyangwa niba hazatorwa indi nayo izemera gukorana na Jean Pierre Ndacyayisenga umaze imyaka myinshi ashinzwe tekinike, ariko umusaruro ku rwego mpuzamahanga ukaba ukomeje kuba mubi.

Amatora y’Abayobozi b’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri, azaba tariki ya 22 Mutarama nk’uko ibaruwa ikinyamakuru IMPAMBA.COM gifitiye kopi ibigaragaza mu gihe manda ya Komite iyobowe na Mubiligi Fidele igomba kurangira tariki ya 28 Mutarama 2022, hakibazwa icyihe inyuma yo kwihutisha ayo matora.

 

 

 

Mu busesenguzi ngiye gukora ngiye kwerekana ukwiye kujya muri Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda.

Ninde ukwiriye kuba Perezida wa RAF?

Igihe kirageze ngo Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda riyoborwe n’uwumva iyi siporo kandi utemera kugendera ku bitekerezo bya Peter Ndacyayisenga wavuye kuyobora Akagari na ko bivugwa ko kari kamunaniye akaza kuba Umuyobozi Ushinzwe Tekinike ariko ugasanga ibikorwa byose bisa n’ibiri mu maboko ye atari uko ashoboye kurusha abandi ahubwo ari uko afite impano yo kumenya guteranya umuntu wese akeka ko amurusha kumva Tekinike y’Imikino Ngororamubiri.

Hakenewe umuyobozi uzatuma Marato Mpuzamahanga y’Amahoro yongera kugira agaciro mu ruhando mpuzamahanga

Isiganwa rya Marato Mpuzamahanga y’Amahoro (Kigali International Peace Marathon) ryari rirenze kuba siporo ahubwo ari isiganwa rifite uruhare mu kumenyekanisha u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga kuko ryakururaga abantu benshi baturuka mu bihugu bitandukanye, ariko ubu aho kugira ngo rikomere ahubwo rirasubira hasi. Amwe mu makosa amaze kugaragara atuma iri siganwa bamwe batangiye kurifata nk’iriciriritse harimo kwirukansa abantu ibirometero bitemewe ku rwego mpuzamahanga, guha bamwe mu bakinnyi imyanya itari iyabo ndetse no kugendera ku marangamutima mu guha abantu inshingano muri iyi Marato.

Hakenewe umuyobozi uha umwanya abakinnyi ba kera

Ishyirahamwe ry’Imikino ngororamubiri mu Rwanda riyobowe na Mubiligi Fidele ryanenzwe kudaha umwanya abigeze gukinira ikipe y’Igihugu ndetse n’abigeze kuba abayobozi muri iri Shyirahamwe.

Hari abakinnyi bubatse izina mu mikino ngororamubiri nka Ntawurikura Mathias, Disi Dieudonné, Nyirabarame Epifanie, Yves Sikubwabo, Butare Pascal, Nsengiyumva Joseph, Rutaganira Joseph n’abandi benshi bafite umutima wo gutanga umusanzu mu iterambere ry’Imikino Ngororamubiri, ariko badashobora kubona aho binjirira kugira ngo bagire icyo bakora maze abakinnyi bakibyiruka barenge kuba abo ku rwego rw’Igihugu (Local) babe mpuzamahanga (International).

APR Athletics Club kuki ari yo ikunze kuvamo Umuyobozi wa RAF? Ese umukandida itanga ni ushoboye?

Bamwe mu bakunzi b’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda barashinja Ubuyobozi bwa APR Athletics Club guhora bwifuza gutanga umukandida ku mwanya wa President, ariko ikibabaje ni uko nta terambere rifatika bagejeje ku bakinnyi. Munyandamutsa Jean Paul ubwo yari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri yatanzweho umukandida na APR Athletics Club, nyuma yasimbuwe na Me Mubiligi Fidele nawe wo muri APR Athletics Club, icyo gihe Komisiyo y’amatora yari iyobowe na Cap Auswald Rutagengwa ushinzwe amategeko muri APR Athletics Club, n’ubu bikaba bivugwa ko ushinzwe Komisiyo y’Amatora mu matora azaba tariki ya 22 Mutarama 2022, ari uwo muri APR Athletics Club ufite ipeti rya Majoro. Kuba APR Athletic Club yatanga umukandida ku mwanya wa President, ibi nta kibazo ubwabyo biteye, gusa haribazwa niba koko utangwa ari ushoboye cyangwa se ari usanzwe akunda imikino ngororamubiri ashobora no kwikora ku mufuka kugira ngo umukinnyi ave ku rwego ariho agere ku rundi.

Kuki President utanzwe na APR Athletics Club yiyumva muri Peter Ndacyayisenga ushinjwa kudindiza imikino ngororamubiri?

Ngo Disi Diedonné iyo aza kuba mu Rwanda ntiyari kwihanganira ko Peter Ndacyayisenga akomeza kumubeshyera

Amateka ya Peter Ndacyayisenga ushinzwe tekinike mu Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda yamenyekanye muri za 2010 ubwo yari Umuyobozi w’Akagari ka Chubi mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi, ariko icyo gihe bikavugwa ko yari inkoramutima ya Munyandamutsa Jean Paul wari Meya icyo gihe. Ubwo Munyandamutsa yari Meya wa Kamonyi nibwo yari ifite n’ikipe y’Imikino ngororamubiri itozwa na Peter Ndacyayisenga, Munyandamutsa aje kuyobora Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri, na Peter Ndacyayisenga bakomeje gukorana. Nyuma y’aho Munyandamutsa aviriye ku buyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, yaje gukora muri RGB nabwo yongera kugaruka kuyobora Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri anyuze muri APR Athletics Club. Kuba Munyandamutsa Jean Paul afite ijambo muri APR Athletics Club bituma n’uje aturutse muri iyo kipe akorana na Peter dore ko aba yamweretse ko amabanga menshi n’inyungu ziri mu mikino ngororamubiri biri mu biganza bye, bikavugwa ko na none Peter Ndacyayisenga uwo adashaka ajya kumuteranya mu nzego  kugira ngo kandidatire ye itemerwa, ibyo akabikora kenshi iyo uje kwiyamamaza amubonamo kumurusha kumva imikino ngororamubiri.

Nubwo President wa RAF watanzwe na APR Athletics Club yiyumva cyane muri Peter Ndacyayisenga, ariko ntibikuraho ko bivugwa ko imikino ngororamubiri yasubiye inyuma cyane kubera we ndetse ku gihe cye ari bwo habaye amakosa menshi ya tekinike kandi Peter Ndacyayisenga ari we Muyobozi Ushinzwe Tekinike nubwo abibangikanya n’akazi ko mu biro, ahubwo hakibazwa aho Peter Ndacyayisenga akura ubudahangarwa butuma ibintu bipfa inzego zibishinzwe zigakomeza kureberera.

Imigendekere y’amatora yo ku itariki ya 28 Mutarama 2018

President: Me Mubiligi Fidele n’amajwi 5 kuri 5 (APR Athletics Club)

Vice President: (Ntawatowe)

Umunyamabanga Mukuru: Umutangana Olivier  yabonye amajwi 4 kuri 5 (Rwamagana)

Ushinzwe umutungo: Tabaruka Dieudonné wabonye amakwi 5 kuri 5 (yatanzwe n’ikipe ya NAS).

 

 

Iki gitekerezo kiracyakomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up