Nsengimana Donatien yongeye gutorerwa kuyobora Espérance

Nyuma abatowe bafashe ifoto y’urwibutso

Nsengimana Donatien washinze umuryango “Association de Jeunes Sportif de Kigali (AJSK:Esperance)” ufite icyicaro gikuru ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali nyuma akaza gusimburwa na Sewabana Victor wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa, yongeye gutorerwa kuyobora uyu muryango.

Amatora y’ubuyobozi bwa Espérance yabaye tariki ya 18 Ukuboza 2021, aho Nsengimana Donatin yagize amajwi 19 naho Gilbert wari usanzwe muri Komite icyuye igihe nawe wahataniraga uwo mwanya agira amajwi 17. Sewabana wari umaze igihe ari Perezida w’umuryango Espérance we yiyamamarije kuba Visi Perezida ntibyamuhira agira amajwi 16 naho Gilbert bakoranye muri manda ishize aba ari we wegukana uwo mwanya n’amajwi 19.

Mu biyamamarizaga umwanya wa President Donatien ni we wawegukanye

Tariki ya 25 Nyakanga 2018 nibwo ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyagejeje ku basomyi inkuru ivuga ko muri AJSK: Espérance harimo bombori bombori ndetse no gucikamo ibice kw’abanyamuryango kuko icyo gihe bamwe mu banyamuryango bavugaga ko Komite yari iyobowe na Sewabana Victor yari imaze umwaka n’igice manda yayo yararangiye, ariko ntishake kuvuga igihe andi matora azabera.

Undi mwuka mubi wari muri AJSK: Espérance wari ushingiye mu kuba Sewabana Victor yaravugaga ko ikipe y’umupira w’amaguru ya Espérance ari iy’umuryango naho Nsengimana Donatien wari Perezida akaba ari nawe watangije umuryango yaravugaga ko yabanje gushing ikipe nyuma aba ari bwo ashinga umuryango, bityo akavuga ko ntawufite uburenganzira bwo kumwambura iyo kipe atazi uburyo yashinzwe.

Mu nkuru itaha tuzabagezaho imigabo n’imigambi y’ubuyobozi bushya bwa AJSK: Espérance nyuma y’aho bwongeye gusubira mu maboko ya Nsengimana Donatien wayiyoboye igihe kinini ndetse igakora ibikorwa by’intangarugero mu Rwanda, mu Karere k’Ibiyagabigari n’ahandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up