Ntawukwiriye kumva ko ibidukikije bitamureba-Vuningoma

Vuniningoma  Faustin yasabye abanyamakuru kugira iruhare mu kumenyekanisha ibikorwa bya RCCDN

Vuningoma Faustin umuhuzabikorwa w’Impuzamiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda igamije kubungabunga ibidukikije (RCCDN) arasaba abantu kumva ko kurengera ibidukikije bitareba umuntu runaka ahubwo ko buri wese agomba kumenya ko bimureba.

Ibi yabivuze tariki ya 17 Ukuboza 2021 mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri imwe muri hoteli yo muri Kigali, ahabereye igikorwa cyo guhemba abahinzi bagize uruhare mu kurengera ibidukikije ndetse no kwerekana ambasaderi (brand) wa RCCDN mu rugamba rwo kurengera ibidukikije.

Vuningoma yatangaje ko RCCDN ikorana n’imiryango 66 mu rugamba rwo kurengera ibidukikije indi igakora ibijyanye n’ingufu (Energy), aboneraho umwanya wo gusaba itangazamakuru kugira uruhare rufatika mu buvugizi kugira ngo ibidujije birusheho kurengerwa.

Uyu muyobozi yavuze ko mu rwego rwo kugira ngo ubutumwa bwo kurengera ibidukije burusheho kumvikana, ari yo mpamvu bahisemo Uwineza Nicole uzwi ku ku izina rya Mama Beni muri filimi y’uruhererekane yitwa City Maid kugira ngo ababere ambasaderi (brand manager), mu rugamba biyemeje rwo kurengera ibidukikije.

Nicole yashyikirijwe Sheki ya miliyoni 30 mu kuko azamara umwaka atanga ubutumwa bwo kurengera ibidukikije kandi akazagira n’uruhare mu gutuma ubwo butumwa bugera ku bantu benshi.

Uwineza Nicole yabwiye abari aho ko mu byo azakora ari ukwerekana ibikorwa bya RCCDN kugira ngo Abanyarwanda barusheho kumva ibyo uyu muryango ukora ndetse no kwerekana ibyo Umunyarwanda ashoboye mu kurengera ibidukikije.

Yavuze ko bari no gutegura ikinamico (Theatre) yigisha Abanyarwanda kurengera ibidukikije.

Uwineza Nicole uzwi ku ku izina rya Mama Beni muri filimi y’uruhererekane yitwa City Maid yashyikirijwe Sheke ya miliyoni 30

Kuri uwo munsi na none hari abahinzi bahembwe aho buri umwe yashyikirijwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana ane (400,000 FRS) kubera uruhare yagize mu kurengera ibidukikije.

Matabaro David utuye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, rwiyemezamirimo mu buhinzi, yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko igihembo yahawe na RCCDN agikesha gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, bityo kikaba kigiye kurushaho kumufasha gutera imbere mu buhinzi bwe.

Matabaro avuga ko GL ari wo muryango umuba hafi kuva 2017, nawo ukaba ari umunyamuryango wa RCCDN, akaba yarahawe amahugurwa yo gukora ubuhinzi burengera ibidukikije nawe ubu akaba ahugura abandi, yagize ati “kuva muri 2017 umuryango GL nawo umfata nk’umufatanyabikorwa wayo banyongerera ubumenyi n’amahugurwa bituma nkangukira kongera gushyira mu bikorwa iby’amahugurwa nitabiriye hirya no hino, ni yo mpamvu uyu munsi bampaye igihembo nk’umuhinzi witwaye neza”.

Matabaro yashyikirijwe Sheke y’ibihumbi 400

Matabaro yavuze ko afite itsinda ry’abantu 150 barimo urubyiruko atoza gukora ubuhinzi burengera ibidukikije bagera muri 50.

Ubwo yabazwaga icyo azi ku muryango RCCDN  wamuhaye igihembo, yasubije ko itera inkunga GL  na yo igatera inkunga abahinzi bo mu cyaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *