
Kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza 2021, nibwo ikipe ya SAMURAI yitoreza mu kigo cya Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga yashyikirije impano Eng.Ujeneza Noel ku bw’uruhare yagize mu iterambere ry’iyi kipe.
Ikipe ya Samurai imaze iminsi yariyemeje guteza imbere umukino wa Karate bihereye mu bana bato, aho abitwaye neza bambitswe imikandara ibazamura mu ntera ndetse bahabwa n’impamyabushobozi.
Abana bitoza mu ikipe ya SAMURAI berekanye ko bafite impano mu gukina Karate.

Ndushabandi Petit umwe mu batoza ba Karate mu ikipe ya SAMURAI yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko uyu mukino umaze gutera imbere mu Rwanda akurikije uko ikipe y’Igihugu yitwara mu marushanwa mpuzamahanga.
Ikipe ya Samurai ikina Karate mu buryo bwa Shotokane, umwe mu bakinnyi bayimenyekaniyemo kuva akiri muto kugeza uyu munsi ni Rurangayire Guy ukurikirana ubuzima bwayo umunsi ku wundi no guharanira ikintu cyose cyatuma irushaho gutera imbere.
Guhera kuri iki Cyumweru iyi kipe yabaye ihagaritse ibikorwa byo gukora imyitozo mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.
Amafoto atandukanye