Hagaragajwe ko COVID-19 yagize ingaruka nyinshi by’umwihariko ku bantu baba mu buzima bwihariye (key populations).
Byagaragajwe n’ubushakashatsi bwamurikiwe abafatanyabikorwa tariki ya 17 Ukuboza 2021 n’Ihuriro ry’Imiryango igamije gukumira icyorezo cya SIDA no kurengera ubuzima mu Gihugu (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP) ku bufatanye na UNAIDS na UHAI EASHRI kugira ngo harebwe zimwe mu nzitizi abantu baba mu buzima bwihariye bahuye nazo mu gihe cya COVID-19 ubwo hafatwaga ingamba zo kuyirinda harimo na Guma mu rugo.
Abo bantu bo mu byiciro byihariye bakozweho ubushakashatsi ni: Abakora umwuga w’uburaya, ababana bahuje igitsina n’abitera inshinge zibongerera imbaraga.
Jean Claude Uwihoreye, ubarizwa mu cyiciro cy’abagabo bakundana n’abandi yavuze ko ingaruka za COVID-19 zageze ku banyarwanda bose ndetse n’abatuye Isi bose, ariko ko ku bantu baba mu buzima bwihariye ibibazo biba byinshi kurushaho.
Jean Claude yagize ati “rimwe na rimwe duhura n’ibibazo by’uko sosiyete n’ubundi itatwakira, iyo sosiyete rero itakwakira hakaza ibibazo nk’ibingibi by’icyorezo usanga ka kato uhura nako, rya vangura uhura na ryo rirushaho kwiyongera, nabaha nk’urugero hari abantu bavuga ko icyorezo cya Coronavirus cyatejwe n’abantu bakundana bahuje igitsina kandi si byo, ibyo iyo bije bituma abo bantu barushaho kubigenderamo kuko babihuza n’icyo kibazo gihari”.
Yakomeje avuga ko ibindi bibazo bihari ari uko abantu baba mu buzima bwihariye bagiye bavangurwa mu bihe bitandukanye ndetse no mu byo bafitiye uburenganzira nko mu guhabwa ibyo kurya kuko ukora umwuga w’uburaya ndetse ubana n’abo muhuje igitsina.
Jean Claude yagize ati “ibibazo byari byinshi byaba ibijyanye n’ubuzima, dufite abantu batandukanye bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA mu gihe cya Guma mu rugo ntibabonaga ukuntu bajya kuyifata kuko imodoka ntizagendaga, mbese muri rusange ibyo bibazo byaragaragaye ndetse binyuze no mu bushakashatsi Rwanda NGOS Forum yakoze twagizemo uruhare, ibyo bibazo byagiye bigaragara”.
Ubu bushakashatsi bwamuritswe, bwakozwe n’abantu babifitiye ububasha bakora imirimo itandukanye kugira ngo hamenyekane ingaruka COVID-19 yagize ku bantu bo mu byiciro byihariye.