Bumbogo: Habereye ubukangurambaga bwo kwirinda Virus itera SIDA

Abaturage ba Bumbogo basobanuriwe uko agakingirizo gakoreshwa ndetse bapimwa na Virus itera SIDA

Ihuriro ry’Imiryango igamije gukumira icyorezo cya SIDA no kurengera ubuzima mu Gihugu (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP),kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ukuboza 2021, rifatanyije n’indi miryango itari iya Leta izwiho ibikorwa byo kurengera ubuzima, bakoreye mu Murenge wa Bumbogo Akagari ka Nyagasozi mu Karere ka Gasabo, igikorwa kigamije ubukangurambaga bugamije gukumira Virus itera SIDA.

Abaturage ba Bumbogo bari aho baretswe uko SIDA yirindwa hakoreshejwe agakingirizo ndetse bahabwa n’ubundi bujyanama.

Muramira Bernard,umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango igamije gukumira icyorezo cya SIDA no kurengera ubuzima (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP), yabwiye abanyamakuru ko nta muntu ukwiriye kugira isoni zo kugura agakingirizo kuko ari bumwe mu buryo bwizewe bwo kwirinda Virus itera SIDA, avuga ko na none ko gafasha abantu kwirinda inda zidateganyijwe.

Muramira yagize ati “aho kugira isoni zo gutwara agakingirizo nagira isoni zo gupfa”.

Nyuma abayobozi bafashe ifoto y’urwibutso

Abaturage ba Bumbogo bishimiye guhabwa udukingirizo

Nyirimana Jean Baptiste utuye mu Mudugudu wa Nyagasambu, Akagari ka Nyagasozi mu Murenge wa Bumbogo yasabye abagira isoni zo kugura agakingirizo ko bagomba kubyikuramo.

Yavuze ko yishimiye guhabwa udukingirozo kuko mu gihe cyose ashobora kugakoresha mu rwego rwo kwirinda Virus itera SIDA.

Nyirasafari Françoise yavuze ko we nta soni agira zo gukoresha agakingirizo kuko gafasha kwirinda indwara nyinshi.

Uyu mubyeyi yavuze ko yaba umugore cyangwa umugabo umwe akwiriye kwitwaza agakingirizo kugira ngo mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina bashobore kwirinda.

Yvonne Banamwana ushinzwe ibarurishamibare mu ishami ry’ubuzima mu Karere ka Gasabo yavuze ko insanganyamatsiko yibutsa abantu ububi bwa SIDA yari ikenewe nubwo COVID-19 yafashe umwanya munini.

Uyu muyobozi yamaganye imvugo ivuga ngo “ntamyaka ijana”, asaba abaturage kubyaza umusaruro abaje kubaha serivisi.

Kagaba John Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagasozi, yatanagrije abanyamakuru ko mu nteko z’abaturage bajya bakangurira abaturage kwirinda SIDA ariko ikibazo bamwe mu baturage bagira ari ugufata agakingirizo mu ruhame.

Imiryango itari iya Leta yishyize hamwe mu gutera inkunga iki gikorwa ni: HDI, RNGOF on HIV/AIDS & HP, IMRO na GLIHD.

Ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Nyagasozi ahabereye ubu bukangurambaga bwo kwirinda Virus itera SIDA, abaturage bigishijwe uko agakingiro k’abagabo gakoreshwa n’uko n’akabagore gakoreshwa.

Abaturage na none basuzumwe Virus itera SIDA ndetse n’icyorezo cya COVID-19.

Andi mafoto

Basobanuriwe imikoreshereze y’agakingirizo k’abagore
Nyirasafari Françoise yishimiye guhabwa udukingirizo
Yvonne Banamwana ushinzwe ibarurishamibare mu ishami ry’ubuzima mu Karere ka Gasabo yahaye abaturage impanuro

Aha niho hatangirwaga ubusobanuro kuri SIDA
Nyirimana Jean Baptiste utuye mu Mudugudu wa Nyagasambu, Akagari ka Nyagasozi yishimiye guhabwa udukingirizo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up