Barahamya ko aho kugira isoni zo kugendana Agakingirizo bagira isoni zo kwicwa na SIDA

Abaturage ba Bumbogo basobanuriwe uko Agakingirizo gakoreshwa ndetse bapimwa na Virus itera SIDA

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Bumbogo, barahamya ko nta mpamvu yo kugira isoni zo kugendana Agakingirizo kandi ari imwe mu nzira yo kwirinda kwandura Virus itera SIDA.

Ibi, babitangaje nyuma yo kwerekwa uko Virus itera SIDA yirindwa hakoreshejwe Agakingirizo ndetse no guhabwa ubundi bujyanama mu kwirinda.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ukuboza 2021, ni bwo Ihuriro ry’Imiryango igamije gukumira icyorezo cya SIDA no kurengera ubuzima mu Rwanda (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP) rifatanyije n’indi miryango itari iya Leta izwiho ibikorwa byo kurengera ubuzima, bakoreye mu Murenge wa Bumbogo Akagari ka Nyagasozi mu Karere ka Gasabo, igikorwa kigamije ubukangurambaga mu gukumira Virus itera SIDA, abaturage babwiye ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko bishimiye ubukangurambaga bakorewe kuko batashye bahinduye imyumvire kuri Virus itera SIDA.

Nyirimana Jean Baptiste utuye mu Mudugudu wa Nyagasambu, Akagari ka Nyagasozi mu Murenge wa Bumbogo yasabye abagira isoni zo kugura  Agakingirizo cyangwa kwerekana ko bakitwaje  ko bagomba kubyikuramo kuko igikenewe ari ukurengera ubuzima kuruta kugira isoni.

Nyirimana yavuze ko yishimiye guhabwa udukingirizo kuko mu gihe cyose ashobora kugakoresha mu rwego rwo kwirinda Virus itera SIDA.

Naho Nyirasafari Françoise yavuze ko we nta soni agira zo gukoresha Agakingirizo kuko gafasha kwirinda indwara nyinshi, aboneraho umwanya wo gusaba n’abandi baturage by’umwihariko b’Akarere ka Gasabo gutinyuka kukagura no kukitwaza kugira ngo bajye bagakoresha mu gihe bananiwe kwifata.

Uyu mubyeyi (Nyirasafari ) yavuze ko yaba umugore cyangwa umugabo umwe akwiriye kwitwaza Agakingirizo kugira ngo mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina bashobore kwirinda.

Ibyo aba baturage bavuga, bishimangirwa na none na Muramira Bernard,Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango igamije gukumira icyorezo cya SIDA no kurengera ubuzima mu Rwanda (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP), watangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM  ko nta muntu ukwiriye kugira isoni zo kugura agakingirizo kuko ari bumwe mu buryo bwizewe bwo kwirinda Virus itera SIDA, avuga ko na none ko gafasha abantu kwirinda inda zidateganyijwe.

Muramira yagize ati “aho kugira isoni zo kugendana Agakingirizo nagira isoni zo kwicwa na SIDA”.

Yvonne Banamwana ushinzwe ibarurishamibare mu ishami ry’ubuzima mu Karere ka Gasabo yavuze ko insanganyamatsiko yibutsa abantu ububi bwa Virusi itera SIDA yari ikenewe.

Yvonne yamaganye imvugo ivuga ngo “ntamyaka ijana”, asaba abaturage kubyaza umusaruro abaje kubaha serivisi yo kwirinda Virus itera SIDA.

Kagaba John, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagasozi mu Murenge wa Bumbogo yatangaje ko mu nteko z’abaturage bajya bakangurira abaturage kwirinda Virus itera SIDA ariko ikibazo bamwe mu baturage bagira ari isoni zo gufata Agakingirizo mu ruhame.

Ubu bukangurambaga bwabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Nyagasozi aho abaturage basobanuriwe uko bagomba kwirinda Virus itera SIDA.

Aba baturage bigishijwe na none uko Agakingiro k’abagabo gakoreshwa n’uko n’akabagore gakoreshwa, hiyongeraho no kubasuzuma ku buntu Virus itera SIDA.

Andi mafoto

Basobanuriwe imikoreshereze y’agakingirizo k’abagore
Nyirasafari Françoise yishimiye guhabwa udukingirizo
Yvonne Banamwana ushinzwe ibarurishamibare mu ishami ry’ubuzima mu Karere ka Gasabo yahaye abaturage impanuro

Muramira uyobora  NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP)

Nyirimana Jean Baptiste utuye mu Kagari ka Nyagasozi yishimiye guhabwa Udukingirizo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up