
Ishimwe Claudette niwe wabimburiye abandi bakinnyi b’Abanyarwanda muri Shampiyona y’Isi yo koga yiswe “15th FINA World Swimming Championship” ibera Abu Dhabi aho yatangiye aba uwa mbere.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ukuboza 2021 Ishimwe mu koga metero 50 mu nyogo yitwa “breaststrok” yakoresheje amasegonda 42 n’ibice 3.
Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (RSF) ribinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter ryatangaje ko ryishimiye intambwe ya mbere Ishimwe Claudette yateye muri iyi shampiyona y’Isi.
Girimbabazi Pamela Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda nawe abinyujije kuri Twitter yerekanye ko yishimiye intambwe nziza Ishimwe Claudette yateye, aho yerekanye ko nta kidashoboka.
ISHIMWE CLAUDETTE w’imyaka 16 ubarizwa mu ikipe ya Cercle Sportif Karongi aherutse kwitabira imikino Nyafurika y’umukino wo koga yiswe “14th CANA AFRICA SWIMMING CHAMPIONSHIP” yabereye muri Ghana taliki 11 kugeza 16 Ukwakira 2021 akoresha amasegonda 46 n’ibice 90 mu koga metero 50.
Aha akaba yagabanyije amasegonda 4 mu gihe cy’amezi 2 gusa amaze avuye mu irushanwa rya Afurika ryabereye muri Ghana.
Eloi Maniraguha witoreza mu Burusiya, Niyibizi Cedrick na Ishimwe Claudette ku wa Mbere tariki ya 13 Ukuboza 2021nibwo berekeje Abu Dhabi muri Shampiyona y’Isi yo koga yitwa “15th FINA World Swimming Championship”.
Ishimwe Claudette witwaye neza kuri uyu wa Kane akaba yitegura gukina undi mukino wa nyuma tariki ya 20 Ukuboza 2021 aho azakina inyogo yitwa “Freestyle” mu koga metero 50.
Abakinnyi b’Abanyarwanda bazakomeza kurushanwa
Eloi Maniraguha azakina umukino we wa mbere tariki 18/12 aho azakina metero 50 muri nyogo ya “freestyle” naho umukino wa kabiri akazawukina tariki ya 20 Ukuboza 2021 aho azoga ahareshya na metero 100.
Cedrick Niyibizi we azakina tariki ya 19 Ukuboza 2021 aho azakina mu buryo (style) bwa (Butterfly) muri metero 50 naho undi mukino ni kuri 20/12 uyu mwaka aho azakina “breaststroke” mu koga metero 50.
Amafoto ya Ishimwe Claudette mu bihe bitandukanye