Claude Muhayimana urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwamukatiye imyaka 14

Muhayimana Claude yakatiwe imyaka 14

Claude Muhayimana warezwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwamukatiye igifungo cy’imyaka 14.

Nyuma y’iki gihano yakatiwe akaba afite iminsi 10 yo kujurira.

Claude Muhayimana mbere y’uko akatirwa iki gihano kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ukuboza 2021, yabanje kubwira abacamanza bo mu Bufaransa ko bakwishyira mu mwanya we muri 1994 mbere yo kumufatira umwanzuro.

Ubushinjacyaha kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukuboza 2021 bwari bwasabiye Claude Muhayimana igifungo cy’imyaka 15.

Claude Muhayimana yavukiye mu Karere ka Karongi, ubu akaba afite myaka 60, ubwo Jenoside yakorwaga,yari umushoferi wa Guest House ya Kibuye (Ubu ni mu mu Karere ka Karongi) yarezwe ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera ko yafashije interahamwe akazitwara mu modoka zijya kwica Abatutsi mu ishuli ryisumbuye rya Nyamishaba no mu misozi ya Karongi, Gitwa na Bisesero hahoze ari muri Perefegitura ya Kibuye.

Umucamanza yakatiye Muhayimana igifungo cy’imyaka 14 nyuma y’uko mu rubanza humviswe abatangabuhamya batandukanye barimo abamushinjaga ndetse n’abamushinjuraga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up