
Mu rubanza rubera i Paris mu Bufaransa rw’Umunyarwanda Claude Muhayimana uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, umushinjacyaha yamusabiye igifungo cy’imyaka cumi n’itanu.
Claude Muhayimana w’imyaka 60 yavukiye mu Karere ka Karongi ubwo Jenoside yakorwaga,yari umushoferi wa Guest House ya Kibuye (Ubu ni mu mu Karere ka Karongi) arashinjwa ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera ko yafashije interahamwe akazitwara mu modoka zijya kwica Abatutsi mu ishuli ryisumbuye rya Nyamishaba no mu misozi ya Karongi, Gitwa na Bisesero hahoze ari muri Perefegitura ya Kibuye.
Nk’uko ikinyamakuru impamba.com kibikesha abanyamakuru bo mu Rwanda bagiye gukurikirana uru rubanza, ni uko ubushinjacyaha bwabanje kuvuga ko busanga Claude Muhayimana agomba guhabwa igihano cyo gufungwa burundu kubera ibyaha aregwa byibasiye inyoko muntu, ariko birangira asabiwe gufungwa imyaka 15.
Mu rukiko ubushinjacyaha bwavuze ko Muhayimana yagombaga guhabwa igifungo cya burundu, ariko bugaragaza ko kubera impamvu zinyuranye yagabanyirizwa igihano.
Mu rukiko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukuboza 2021, Claude Muhayimana yashinjwe ko kuba yaratwaye abajya mu bitero bigaragaza uruhare rwe mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.