Umunyarwanda wahungiye muri Malawi yavuze ko Muhayimana muri Jenoside yari arwaye

Muhayimana uburanira mu Bufaransa

Ku munsi wa 16 w’Urubanza rwa Muhayimana Claude, humviswe ubuhamya bw’Umunyarwanda uba mu nkambi y’impunzi ya Malawi wavuze ko uregwa, muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari arwariye iwe.

Uru rubanza rukomeje kubera i Paris mu Bufaransa aho Muhayimana Claude wari umushoferi wa Guest House Kibuye ubu ni mu Karere ka Karongi aregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Amakuru atangwa n’abanyamakuru bagiye kumva uru rubanza, avuga ko  umutangabuhamya wumviswe ku munsi wa 16 yavutse muri 1966 avukira i Gishyita.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko baheruka kuvugana na Claude Muhayimana muri 2016 cyangwa 2017 bityo yamenye ibyo Claude yahuye na byo abisomye mu binyamakuru, ariko ko  atamwemereye kuganira ku byaha aregwa ngo kuko ari bwo yari afunguwe akaba atari yemerewe kubivugaho.

Ubwo umucamanza yabazaga uyu mutangabuhamya yasubije ati “Claude ntiyigeze anshaka ninjye namushatse maze kumva ibyo bamurega nkasanga nkurikije uko muzi Claude ibyo bintu ataba yarabikoze”.

Uyu mutangabuhamya uba mu nkambi y’impunzi yo muri Malawi yemeje ko Claude ari umwere akaba asaba ubucamanza bw’u Bufaransa kumurenganura ndetse anemeza ko Claude Muhayimana igihe cyose yamubonye yabaga arwaye, ariko ko yagendaga yoroherwa, ngo ibi byabaye kuva Jenoside itangiye kugeza Abafaransa baje.

Umucamanza akimara kubyumva yagize ati “uratangaje, abantu bose twumvise mbere yawe bavuze ko babonye Claude ari muzima harimo n’umugore we wavuze ko yajyaga ku kazi buri munsi”

Yahise amusubiza ati “umugore ntiyamenya uko Claude yari amerewe yabaga mu gikari,abo bandi ni ababeshyi”.

Umucamanza yamubajije ati “ni ibihe bimenyetso by’uburwayi wabonye”? Umutangabuhamya amusubiza ati “yagiraga umuriro mwinshi, akazengerera, n’umutwe waramuryaga rwose yari yararembye, rimwe yabaga aryamye kuri matora muri salon ubundi akaba yicaye muri foteye, wasangaga akenshi ari njye turi kumwe twicaye munsi y’igiti cya avoka, n’abandi bazaga kumusura niho badusangaga”.

Claude Muhayimana w’imyaka 60 yavukiye mu Karere ka Karongi ubwo Jenoside yakorwaga,yari umushoferi wa Guest House ya Kibuye (Ubu ni mu mu Karere ka Karongi) arashinjwa “ubufatanyacyaha” muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera ko yafashije interahamwe, akazitwara mu modoka zijya kwica Abatutsi mu ishuli ryisumbuye rya Nyamishaba, no mu misozi ya Karongi, Gitwa na Bisesero hahoze ari muri Perefegitura ya Kibuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up