Karate: Ikipe ya Samurai yateguye irushanwa ryo guhatanira imikandara

Abana bitabiriye amarushanwa

Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Ukuboza 2021, nibwo mu Rugunga mu kigo cya Cercle Sportif de Kigali hasorejwe amarushanwa ya Karate yateguwe n’ikipe ya Samurai, agamije gufasha abana kubona imikandara.

Rurangayire Guy Didier Umutoza wa Karate ufite uburambe wigeze no kuba Umuyobozi ushinzwe Amakipe y’Igihugu muri Minisiteri ya Siporo, ariko nyuma akaza gusezera ku mpamvu ze bwite, yatangarije abanyamakuru ko iri rushanwa ryatangiye ku wa Gatandatu bihereye ku bana bato bafite umukandara w’Umweru, ariko kuri iki Cyumweru haje abafite imikandara iri hejuru. Guy yavuze ko icyo batahanye ari uko abageze ku mukandara w’Ubururu n’Umukandara w’Icyatsi (Ceinture verte) ari abana bafite imbaraga bamaze imyaka ibiri cyangwa itatu bakina.

Yagize ati “urabona ko ari abakinnyi bafite tekinike iri hejuru, ubu intego dufite umwaka utaha COVID-19 niramuka idohoye tuzatangira kubatoza ibyo kurushanwa muri Kumite na Kata, mwabonye ko harimo abana bazikora neza tugiye gutangira kubigisha kubishyira mu bikorwa hari ibikoresho turi gushaka ku buryo amarushanwa y’abana tuzahita tuyatangira hano muri Club, turabiteganya umwaka utaha, ibya Kata byo dusanzwe tubikora, ariko ibya Kumite turizera ko nabyo tuzahita tubitangira”.

Nyuma habayeho gufata amafoto y’urwibutso

Abitabiriye aya marushanwa ya Karate hari icyo batangaje

Umwana witwa Manzi Loric yavuze ko ibanga ryo kugira ngo ubone umukandara muri Karate bisaba gukoresha ubwitonzi n’imbaraga. Ubwo Manzi yabazwaga uko yabonye irushanwa ry’uyu munsi yasubije ati “iyi “examen” y’uyu munsi yari ikomeye kubera ko uko ugenda uzamura “Ceinture” niko ibintu bagusaba bigenda bikomera”.

Ndizeye Prince yavuze ko yaje muri aya marushanwa azanywe no guhatanira umukandara wa Maron kugira ngo nyuma azabone umukandara w’Umukara.

Ndizeye yavuze ko Karate yubatse ubuzima bwe kuko mbere y’uko aza kuyikina yarwaraga Sinezite, ariko yaje gukira kuberayo.

Mugisha Ezra yabwiye abanyamakuru ko amaze imyaka 5 akina Karate, avuga ko uyu mukino wamufashije muri byinshi nko kugira ikinyabupfura no kumenya kwitabara.

Mugisha yavuze ko Karate atari ukurwana yagize ati “hari abakeka ko Karate ari ukurwana gusa ariko ujemo ukareba neza wabona ko atari ukurwana ahubwo yigisha discipline”.

Yavuze ko mu muryango we Se ari we wakinnye Karate, ariko nawe atabikomeje.

John Willson Niyigena umubyeyi waherekeje abana be baje muri aya marushanwa, umwe akabona umukandara wa “Orange” n’undi ugiye kubona umukandara wa Maron yavuze aho yakuye igitekerezo cyo kuzana abana be muri Karate, yagize ati “kuzana abana muri Karate, ni umukino nigeze gukina ndawukunda, ariko sinashobora kuwukomeza bitewe n’impamvu bwite ariko numvaga ari wo mukino abana banjye bazakina, hanyuma nibwo twaje kubona ino Club, hanyuma nza kuzana abana”.

Ndushabandi Petit yemeza ko umwana utsinze irushanwa umusaruro aba yifuza aba awugezeho

Abashinzwe iryo rushanwa nyuma bafashe ifoto y’urwibutso

Ndushabandi Petit umutoza wari ushinzwe kureba niba abakinnyi bubahiriza ibyo basabwa gukora, yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko abana baba barateguwe mu byiciro bitandukanye bigafasha umwana kwigirira icyizere muri siporo yahisemo gukora, yagize ati “aba azamutse mu ntera, niko guhinga niko gusarura”.

Ahabereye aya marushanwa ya Karate ababyeyi bari baje kureba aho abana babo barushanwa ubona ko babyishimiye.

Abana bitabiriye aya marushanwa bahawe impamyabushobozi (Certificate)
Mugisha Ezra intego ye ni ukubona Ceinture Noire
John Willson Niyigena umubyeyi waherekeje abana be baje muri aya marushanwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up