Mu rukiko rw’i Paris hari uwemeje ko yabonye Muhayimana afite Grenade

Claude Muhayimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside (Ifoto/RFI)

Urubanza rwa Muhayimana Claude ukurikiranyweho ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ku Kibuye mu Karere ka Korongi, rubera i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukuboza 2021 hari umutangabuhamya wemeje ko yamubonye afite Grenade.

Muhayimana Claude araregwa ibyaha byibasiye inyokomuntu  kuko kenshi yafashije abasirikari n’interahamwe  mu kubageza aho biciye Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye i Karongi, mu bitero byabereye i Gitwa na Bisesero.

Umucamanza ku munsi wa 12 w’uru rubanza, yabajije uyu mutangabuhamya wavuze ko yabonye Muhayimana afite Grenade ati “wavuze ko wabonye Claude Muhayimana afite grenade?” Asubiza ati “yego twe twatwaraga amacumu, imihoro n’ibindi ariko we yatwaraga grenade akanambara ishati y’abasirikari hejuru”.

Yakomeje kumuhata ibibazo ati “yari afite grenade ryari? Asubiza ati “buri gihe, kuko bambajije abo yayicishije mbabwira ko ntawe, ashobora kuba yarayirindishaga umugore we”.

Yavuze uburyo gutanga ubuhamya byamugizeho ingaruka

 Amakuru ikinyamakuru IMPAMBA.COM gikesha abanyamakuru bari mu Bufaransa ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamakuru Baharanira Amahoro ari wo PAX Press avuga ko mu rukiko rw’i Paris mu Bufaransa, uwatanze ubuhamya ku byo azi kuri Muhayimana Claude mu gihe cya Jenoside yavuze ko ibyo avuga aba yiteguye ko bizamugiraho ingaruka.

Uyu mutangabuhamya yagize ati “ubu buhamya dutanga butugiraho ingaruka na Perezida wa Repubulika abyumve. Abo dushinja bari mu bihugu by’i Bulayi boherereza amafranga imiryango yabo bakadushyirisha mu kaga”.

Yakomeje agira ati “iyi burundu nakatiwe yatewe no gutanga amakuru kuri Charles Twagira. Nari nakatiwe imyaka 24 nanatashye bampaye TIG, ariko umuryango we ugurira Gacaca inkatira burundu”.

Uyu mutangabuhamya ngo yari yatashye muri 2007 muri Werurwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, ariko birangira nyuma akatiwe gufungwa burundu, yagize ati” muri 2009 mu kwa 8 bancira urubanza bampa 24ans bakuraho 12 nari narafunzwe bansubikira 8ans indi 4 ngomba kuyimara muri TIG., mu kwa 1 le 15 en 2010 bankatiye burundu”.

Uyu mutangabuhamya w’uyu munsi ufungiye i Rubavu kuko yahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Uwo bavukana nawe yafungiwe Jenoside kubera ibitero by’i Nyamishaba, akaba yari mu ishyaka rya CDR nk’umurwanashyaka usanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up