Umuturanyi wa Muhayimana yavuze uburyo yamubonye atwaye imodoka y’uwakoreraga iyicarubozo Abatutsi

Muhayimana uburanira mu Bufaransa

Mu rubanza rwa Claude Muhayimana uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ruri kubera i Paris mu Bufaransa habonetse umutangabuhamya, uvuga ko yamubonye atwaye Barayata wari OPJ wakoreraga iyicarubozo Abatutsi.

Amakuru ikinyamakuru IMPAMBA.COM gikesha abanyamakuru bagiye kumva uru rubanza avuga ko uyu mutangabuhamya mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yari aturanye na Muhayimana ku Kibuye, akaba ari mu rukiko ku ruhande rw’abaregera indishyi.

Uyu mutangabuhamya yagaragaje uburyo Jenoside yatangiye hari abandi bo mu muryango wabo bari babasuye bari kumwe harimo na mubyara wabo witeguraga ubukwe tariki ya 10 Mata 1994, maze tariki ya 15 Mata abona Muhayimana Claude atwaye “Pick up” atibuka ibara ryaryo atwaye “Procureur” witwa Barayata.

Uyu Barayata ngo yari OPJ akaba ari we wakoreraga iyicarubozo abatutsi bafashwe mu byitso ku Kibuye. Ngo yaje mu modoka ya Muhayimana imodoka igenda gahoro cyane bareba abahungiye ku Kiliziya no kuri “Home St Jean”. Yagize ati “yaraturebye duhuza amaso aratubona njye na murumuna wanjye Assoumpta, bahungiye kuri kiliziya ya Kibuye umwe mu ba “tante” be yakoraga muri “Home St Jean” babaha akumba babamo”.

Umutangabuhamya yakomeje avuga ko Barayata na Muhayimana bahavuye haje aba Abajandarume (GD) bashakisha “tante” we bajya kumwicira aho batuye. Yagize ati “Umubikira Emma wacungaga “Home St Jean” yakurikiye abo ba GD asanga bamwicaje kuri Petrorwanda asaba ko bamumusubiza kuko yari umukozi we”.

Uyu “tante” Emma akaba ari we bivugwa ko yareze Muhayimana afite nk’imyaka 15, nyina yarashatse undi mugabo.

Uyu mutangabuhamya yemeza ko kugira ngo Abajandarume (GD) boherezwe gushaka abantu bo mu muryango we ari uko Muhayimana yari yababonye akabamenya kuko uwo Barayata uwo yari azi gusa ni “Tante” we yahoraga atumiza ngo ni icyitso, yagize ati “abakobwa bakuze twari kumwe babicaga bavuga ngo banze gushaka bategereje ko Inkotanyi ziza zikababera abagabo”.

Mu rukiko uyu mutangabuhamya yagize ikiniga amarira atemba mu maso yibutse uko abe bishwe we yihishe muri rigole.

Tariki ya 17 Kiliziya ya Kibuye yagabweho igitero cyarimo aba GD n’abasivili. Kubera ko umunsi ubanza abahungiyeyo babateye amabuye bakabasubizayo, aba GD babanje kuhagota barasa abari biteguye guhangana n’igitero noneho abandi babinjiramo babica, nyuma boherezamo amapine ariho umuriro.

Amakuru yatangajwe na bamwe mu baturage ba Karongi avuga ko Muhayimana yakundaga kurobanura abantu agendeye ku moko.

Claude Muhayimana yahoze ari umushoferi wa Guest House Kibuye, akaba aregwa kuba imodoka yatwaraga yarayikoresheje ajyana Interahamwe mu bitero byahitanye Abatutsi benshi bo mu Mujyi wa Kibuye no mu nkengero zawo.
Muhayimana Claude, yabanje kuba impunzi mu Bufaransa, aza kuhabona ubwenegihugu muri 2010. Muri 2013, umuryango “Collectif des parties civiles pour le Rwanda, (CPCR) ryamutanzeho ikirego. Yatawe muri yombi mu 2014 mu mujyi wa Rouen, aho yari umukozi w’Akarere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up