Kigali: Abanyeshuli 30 basoje amasomo ajyanye no guteka mu ishuli rya KETHA

Nyuma bafashe ifoto y’urwibutso

Mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri wabaye ku wa 1 Ukuboza, 2021, Umuyobozi w’ishuli Habimana Alphonse yavuze ko uretse ubumenyi abanyeshuri bakuye muri iri shuri, ko banagaragaje ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo bize, bikaba bitanga icyizere ko bazitwara neza ku isoko ry’umurimo.

Habimana yagize ati “Twishimiye aba banyeshuli barangije amasomo yabo, bakaba banagaragaza ubushobozi bwo kwitwara neza mu kazi aho bazagakorera hatandukanye, nk’uko amakuru duhabwa n’ababakoreshejeje ukwimenyereza umwuga abihamya.”

Habimana avuga ko ishuri ryishimira ko mu banyeshuli 30 barangije, 7 muri bo bahise bahabwa akazi mu mahoteli bakoreyemo ukwimenyereza umwuga.

Aba banyeshuli bamaze amezi atandatu harimo atatu yo kwimenyereza umwuga mu mahoteli asanzwe akorana n’iri shuli.

Ikirezi Audace, umunyeshuli uhagarariye abarangije avuga ko ibyo bungukiye muri KETHA bizabafasha guhatana neza ku isoko ry’umurimo.

Ati “Ubushobozi turabufite kuko twavomye ubumenyi bwinshi muri iri shuli. Twiteguye kubugaragaza nitugira amahirwe yo kubona aho tubugaragaza, kuko zimwe mu mpungenge ni uko ku isoko ry’umurimo usanga basaba uburambe ngo babone gutanga akazi.”

Umugenzuzi w’uburezi mu Murenge wa Kimironko Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko urwego ahagarariye rwishimira ubufatanyabikorwa bw’iri shuli rya KETHA.

Ati “Muri abafatanyabikorwa beza mu burezi, murisanga muri uyu murenge wa Kimironko. Twishimira kuba tubafite. Tunejejwe n’uko abasoje amasomo hano bamwe bahise babona akazi, byerekana ko batojwe neza n’iri shuli, ku buryo aho bagiye mu kwimenyereza bahise bagaragaza gutozwa neza bahabwa akazi. Turishimira uyu musanzu ku bana b’u Rwanda. Mukomereze aho, turabashyigikiye. Umusanzu wanyu ushimishije ababyeyi, n’igihugu.”

Umuyobozi wa KETHA Habimana Alphonse

Minani Callixte, umukozi wa Rwanda TVET Board yashimye umusanzu wa KETHA mu guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro mu gihugu, anasaba abanyeshuli kwitwaza ubushobozi bubakiwe n’ishuli bakitwara neza ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati “Twishimiye uruhare rw’iki kigo mu guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro. Turasaba ko intego yaba ukurushaho kubaka ubushobozi mu banyeshuli, bakarangiza babona akazi. Ubundi izi bahawe ni impamyabushobozi, si impamyabumenyi gusa kuko ntibagomba kwicarana ubumenyi gusa ahubwo bagomba kugaragaza ubushobozi bakuye hano ku isoko ry’umurimo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up