
Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije kera bitaga ibikuri, bavuga ko hari serivisi zitabageraho neza bitewe n’ubumuga bafite.
Tuyishimire Honorine, umukozi mu muryango w’abantu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije (Rwanda Union Of Little People/RULP) aravuga ko nubwo bafite ubwo bumuga ariko ko ubwenge bwabo bwuzuye.
Tuyishimire yavuze ko na bo bafite ibitekerezo bihamye byo gufatanyiriza hamwe n’abandi banyarwanda kubaka igihugu.
Tuyishimire yagize ati, “Imbogamizi zikibabangamiye abantu bafite ubumuga bwo kugira ubugufi bukabije ni nyinshi. Hari imbogamizi mu mashuri, hari amashuri aba yubatse nabi ku buryo kugera muri iryo shuri ari bwigemo ari ikibazo, hari imbogamizi z’uko hari ibyo twemerewe y’uko tuzahabwa iminota mirongo 30 mu kizamini cya Leta ariko bikaba bitanditse.”
Yungamo ati “Hari ibigo bimwe na bimwe bitabikurikiza, urabona nk’ukuntu bakora ikizamini cya Leta, iminota baba babageneye twasabye ko batwongereraho iyindi, batwongera 30, kubera ko abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bagira ikibazo cyo kutihuta mu kwandika, icyo kifuzo cyaremewe ariko gikurikizwa mu bigo by’abafite ubumuga gusa, ni imbogamizi kuko bamwe bibaviramo gutsindwa.”
Indi mbogamizi ni iyo gutwara abantu mu modoka rusange kuko nk’uko akomeza abivuga, ngo kwinjira mu modoka birabagora, inyinshi ziba ari ndende, nta bwo bazishyikira.
Yagize ati “Izi bisi nini zaje nta bwo tubasha kugera aho umuntu uhagaze afata, kandi umushoferi ntadushakire aho twicara, bikatugora kugira ngo ube wagenda, aho imodoka zihagarara naho nta bwo tubasha kubyigana kugira ngo twinjiremo, iyo atari muri gare ngo dutonde umurongo ahagenewe guhagarika imodoka bisaba y’uko umuntu wese yibyiganira akinjira mu modoka, biragoye cyane kugira ngo abyigane azinjire mu modoka, kuyigeramo ni ikibazo kuko ari ndende, no kuyinjiramo ni iyindi ntambara.”
Uretse ibyo, hari n’abandi baba bafite utugare, ntibabone aho bagashyira bigatuma imodoka nyinshi zanga kubatwara bityo na bo bakigumira mu ngo.
Byongeye kandi ngo serivisi zitangwa n’amabanki zirushaho kubabangamira.
Yagize ati, “Natwe turakora, tukagira amafaranga ariko bitugora cyane kuyakoresha mu buryo bwo kuyabitsa kuri banki, urabona ahantu hari icyuma cya ATM, ahantu kiba aba ari harehare, nta bwo tuhagera.”
Ibyo ngo bituma bakoresha uburyo bwa sheki nabwo kugera imbere ahatangirwa amafaranga bikaba ikindi kibazo, ati, “Nta bwo uba uri burebane n’urimo imbere kuko naho ni harehare, urumva bibaye ibibazo bibiri by’imbogamizi mu kubura icyo uhitamo gukoresha hari naho ugera ugasanga nturi bubone ahantu habugenewe uri buce bikaba ngombwa ko baguhereza amafaranga, nuyaguha utamureba ugasanga byakuviramo n’ikibazo cyo gutwara amafaranga atuzuye kuko ubusanzwe ugomba guhabwa serivisi n’umuntu murebana.”
Byongeye kandi ngo amabanki menshi ntakora mu minsi y’impera z’icyumweru, bigatuma umuntu ufite ikarita ari we uri buze kubona amafaranga, ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije akabihomberamo, ukirirwa ushaka amafaranga wayabuze kandi konti yawe yuzuye.
Asaba sosiyete nyarwanda korohera abantu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije, ikabubahira icyo bari cyo, ikamenya ko nubwo bafite ubugufi bukabije ariko ubwenge bwabo si bugufi.
Ati “Natwe turashoboye, utwemereye ukaduha uburenganzira twafatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu cyacu.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, avuga ko kubaka ubushobozi ku bafite ubumuga bisaba uruhare rwa buri wese, inzego za Leta, abafatanyabikorwa batandukanye kandi abafite ubumuga by’umwihariko bagatera intambwe ya mbere mu kwiteza imbere.
Avuga ko kugeza ubu ibikorwa ari byinshi mu guha uburenganzira abantu bafite ubumuga kandi ko Leta itazatezuka kuzirikana mu gushakira abafite ubumuga ibisubizo birambye.