Nyagatare: Umusore wavukanye Virus itera SIDA yatanze ubuhamya

Ubwo uyu musore yatangaga ubuhamya

Mu Karere ka Nyagatare, umusore w’imyaka 27 wavukanye Virus itera SIDA yatanze ubuhamya bw’uburyo yagiye ahabwa akato, ariko ubu akaba yariyakiriye.

Ubu buhamya yabutanze ubwo mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukuboza 2021 hizihijwe  umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, aho ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Karere ka Nyagatare, insanganyamatsiko igira iti “Dufatanye turandure SIDA”.

Uyu musore watanze ubuhamya yavuze uburyo yavukanye Virus itera  SIDA akaba afite imyaka 27 abikesha gufata neza imiti igabanya ubukana, ubu ku Kigo Nderabuzima cya Rwampala akaba akora akazi ko gufasha urundi rubyiruko rufite Virus itera SIDA.

Yavuze uburyo yize akarangiza Kaminuza, ariko akagenda ahura n’imbogamizi zitandukanye nk’umuntu wigaga acumbitse mu kigo akaba ari we bahora batangaho urugero, yagize ati “usanga duhura n’ibyo bibazo nk’abana biga bacumbitse, ugasanga baguha akato kuko bazi uko uhagaze”.

Uyu musore yashimiye imiryango itari iya Leta yamubaye hafi, RBC ndetse na Minisiteri y’Ubuzima kuko nibo akesha imbaraga afite ubu.

Yasabye urubyiruko kwifata kugira ngo SIDA izarangire burundu.

Dr Ngamije Daniel, Ministre w’Ubuzima mu ijambo yagejeje ku bari aho yavuze ko Leta itazahwema kwita ku barwayi ba SIDA.

Akomeza avuga ko mu rwego rwo guhangana nayo bagiye gutangiza ubukangurambaga buzamara amezi atatu mu gihugu hose buzafasha abantu kwirinda ndetse n’abanduye ubuzima bwabo bugakomeza, abandi nabo bakisuzumisha bakamenya uko bahagaze.

Andi mafoto

Dr Ngamije Daniel Ministre w’Ubuzima
Uyu munsi wahariwe icyorezo cya SIDA witabiriwe n’abiganjemo urubyiruko
Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye

Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP yamuritse ibyo ikora, ubwo Ministre yasuraga ibikorwa bitandukanye
Umuhanzi Platini n’ababyinnyi be basusurukije abari aho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up