Hakenewe ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo icyorezo cya SIDA kizarangire muri 2030-Kaberuka

Abitariye inama

Ibi, ni ibyatangajwe na Gerard Kaberuka umushakashatsi wigenga, wakoze ubushakashatsi ku cyorezo cya SIDA yamuritse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021 mu nama yatumiwe n’Ihuriro ry’Imiryango igamije gukumira icyorezo cya SIDA no kurengera ubuzima (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP yari igamije ko hongerwa ubushakashatsi mu gukumira SIDA mu Rwanda.

Gerard Kaberuka avuga ko ubushakashatsi yamuritse bwari bugamije kwirinda icyorezo cya SIDA harimo kumvisha abantu agakingirizo ku bagore no ku bagabo mu buryo bw’imiti kugira ngo nahura n’icyorezo ntikibe cyamwanduza, ubundi buryo bukoreshwa mu kwirinda harimo gusiramura kuko byagaragaye ko nabyo bifasha.

Hakaba n’ubundi buryo bwo kurinda ko umwana yanduzwa n’umubyeyi hakaba n’uburyo bwo gukoresha impeta nubwo bigikorwaho ubushakashatsi, ibi bikiyongeraho gufata imiti neza.

Kaberuka yagize ati “twagiye tureba inyandiko nyinshi zakozweho ubushakashatsi, hari ubushakashatsi bwakozwe 2018 bwerekanye ko 35 ku ijana y’abantu bafite ubwandu ari abakora uburaya, naho 7 ku ijana akaba ari mu bantu baryamana bahuje igitsina, iyo urebye iyo mibare ubona ko hakwiriye gushyirwa imbaraga mu cyiciro cy’abo bantu”.

Yasabye ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo icyorezo cya SIDA kirangire, ati “ikindi turahamagarira imiryango itari iya Leta, iy’abanditsi, abanganga n’abandi bantu bakora muri serivisi z’ubuvuzi gukora ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo icyorezo cya SIDA tuzakirangize muri 2030”.

Ubwo umunyamakuru yabazaga Kaberuka niba imbaraga zashyizwe mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus nta ngaruka byagize ku ngamba zo guhashya SIDA mu gihugu, yasubije ati “COVID-19 yagize ingaruka ku buzima bwose bw’isi n’Igihugu cyacu rero ntabwo cyasigaye ubungubu ntabushakashatsi bwinshi burakorwa ngo bugaragaze mu buryo bw’imibare ingaruka za COVID , ariko mu bigaragara habayeho imbaraga nyinshi zakorwaga mu bushakashatsi mu buzima inyinshi zashyizwe muri COVID kuko yaje yihutirwa kandi yica abantu vuba ubu rero aho igenda igabanya umurego ndetse no mu gihe cyayo RBC yagiye ikoresha imbaraga nyinshi ifatanyije n’abafatanyabirwa batandukanye kugira ngo igere ku bantu bafite ubwandu babone imiti ku gihe, wenda ikitarabayeho ni ukwigisha abantu mu ruhame kwirinda, kubera ko guhuza abantu benshi bitari byoroshye, ariko nigenza make na byo bizakorwa gusa hagiye hakoreshwa ubundi buryo nk’ibiganiro kuri Televiziyo, ku ma radio no mu binyamakuru byandika”.

Muri iyi nama yabereye muri Kigali abantu batandukanye bamuritse ubushakashatsi bakoze ku cyorezo cya SIDA ndetse abayitabiriye bakabaza cyangwa se bagatanga ibitekerezo.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ugushyingo, mu gihe umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wizihijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukuboza 2021.

Habayeho gukora ibiganiro
Nyuma bafashe ifoto y’urwibutso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up