Bugesera: Ikipe y’abagore ya Sitting Volleyball yitwaye neza muri “phase” ya mbere

Ikipe ya Bugesera yambaye ubururu yatsinze iya Rubavu

Bugesera ni yo yakiriye icyiciro cya mbere cya shampiyona y’Igihugu ya Sitting Volleyball aho ikipe y’abagore yatangiye itsinda amakipe atandukanye harimo iy’Akarere ka Ngoma.

Icyiciro cya mbere (phase) cya shampiyona ya Sitting Volleyball cyakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo 2021 hakina amakipe y’abagore, naho kuri iki Cyumweru hakina amakipe y’abahungu.

Ndamymugabe Emmanuel umutoza wa Bugesera, yatangarije abanyamakuru ko yishimira ko yakiriye nubwo haba harimo imvune, ariko bikarengaho akitwara neza.

Uyu mutoza avuga ko mu mukino wabahuje n’ikipe y’Akarere ka Ngoma iseti ya mbere bayitsinze kuri 25 kuri 15, iya kabiri batsinda 25 ku icumi.

Umukino wa kabiri wahuje Bugesera na Gakenke iyitsinda 25 kuri 14, iseti ya kabiri batsinda 25 kuri 16, basoreza ku ikipe ya Rubavu bayitsinda amaseti abiri ku busa, yagize ati “urumva rero ntabwo ari umusaruro mubi twagerageje kwitwara neza kandi niyo ntego nk’uko twari twarabiteguye kuko tubwira abakinnyi ko byibura imikino ibanza bagomba kuyitsinda kugira ngo bibahe amahirwe yo gutwara igikombe”.

Ubwo yabazwaga niba hari ikipe yabagoye mu yo bahuye nayo, yasubije ko ntayabagoye ariko hari amakipe aba afite umwihariko nk’ikipe ya Gakenke ikunda kurenza imipira cyane ati “ntibagutsinda ariko baguha akazi”.

Ndamymugabe Emmanuel umutoza wa Bugesera avuga ko abakinnyi bishimiye kongera gukina muri shampiyona kuko babanje gukomwa mu nkoko n’icyorezo cya COVID-19.

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu dufite ibikorwaremezo bikemerera kwakira imikino y’abafite ubumuga nka Tapi ndetse n’aho gucumbika heza.

Bugesera Women Sitting Volleyball ni yo yihariye ibikombe muri uyu mukino, ubuyobozi bwayo bukaba busaba ko haboneka abandi bafatanyabikorwa kugira ngo iyi kipe ikomeze iyobore izindi mu gihugu ndetse n’andi makipe akina indi mikino agire imbaraga.

Andi mafoto

Bugesera igiye kwakira “Phase” ya mbere ya shampiyona ya “Sitting Volleyball”, menya impamvu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up