Mu rubanza rwa Claude Muhayimana Urukiko rwumvise umuhanga mu by’amateka

Claude Muhayimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside (Ifoto/RFI)

Mu rubanza ruri kubera i Paris mu Bufaransa rw’Umunyarwanda Claude Muhayimana ucyekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Ugushyingo 2021, Urukiko rwumvise umuhanga mu by’amateka witwa Helene Dumas ukora ubushakashatsi akandika no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Amakuru ikinyamakuru impamba.com gikesha abanyamakuru bo mu Rwanda bagiye kumva uru rubanza, avuga ko Helene Dumas yasobanuye uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’abayobozi bariho muri 1994 aho bahamagariye abaturage kwica n’abo basenganaga.

Helene Dumas yavuze ko umugambi wari uhari mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kwari ukumaraho Abatutsi (abana, abagore, abasaza).

Yasobanuye ko Jenoside itarangiranye n’ubwicanyi ko ahubwo abayirokotse basigaranye ibikomere bijyanye n’ibyo baciyemo.

Yavuze ukuntu abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bayikoranye ubugome bukabije kugeza ubwo hari abo bangije imyanyandagagitsina, abagore bagakurwamo abana bakiri insoro.

*Hélène Dumas*, yavutse tariki ya 11 Nyakanga 1981, afite afite impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorat) yakuye mu ishuri rya “École des hautes études en sciences sociales”.

Akomoka mu Bufaransa akaba inzobere mu kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ashinzwe ubushakashatsi muri CNRS mu ishuri ryibanda ku mateka y’igihe cy’ubu akaba n’umunyamuryango wa “Centre d’études sociologiques et politiques Raymond Aron”.

Ubuhamya bwa Hélène Dumas bwari bugamije guha ishusho inteko iburanisha uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 yakoranywe ubugome, abayiteguye ndetse n’ingaruka zayo ku bayirokotse.

Ibyo wamenya kuri Claude Muhayimana uregwa Jenoside

Claude Muhayimana w’imyaka 60 uvuka mu Karere ka Karongi ubwo Jenoside yakorwaga,yari umushoferi wa Guest House ya Kibuye (Ubu ni mu mu Karere ka Karongi) arashinjwa “ubufatanyacyaha” muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera ko yafashije interahamwe, akazitwara mu modoka zijya kwica Abatutsi mu ishuli ryisumbuye rya Nyamishaba, no mu misozi ya Karongi, Gitwa na Bisesero hahoze ari muri Perefegitura ya Kibuye.
Muhayimana Claude, yabanje kuba impunzi mu Bufaransa, aza kuhabona ubwenegihugu muri 2010. Muri 2013, ishyirahamwe riharanira inyungu z’abahohotewe ryo mu Bufaransa ryitwa “Collectif des parties civiles pour le Rwanda, CPCR,” ryamutanzeho ikirego. Yatawe muri yombi mu 2014 mu Mujyi wa Rouen, aho yari umukozi w’akarere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up