Bugesera igiye kwakira “Phase” ya mbere ya shampiyona ya “Sitting Volleyball”, menya impamvu

Ikipe ya Bugesera ya Sitball yitwaye neza mu gice cya shampiyona giheruka (Ifoto/Internet)

Bugesera igiye kwakira shampiyona ya “Sitting Volleyball”, akaba atari ubwa mbere aka Karere kakiriye amarushanwa y’abafite ubumuga kuko gafite ibikorwaremezo birimo ikibuga cyiza.

Shampiyona ya Sitting Volleyball iraba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo kugeza kuwa 28 Ugushyingo 2021, ikazabera ahateganye n’ikibuga cy’umupira w’amaguru cya Bugesera.

Ndamyumugabe Emmanuel, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera (BDSA), kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Ugushyingo 2021 yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko bakomeje imyitozo kugira ngo bazatangire bafite amanota meza kuko intego bafite ni ukongera kwegukana igikombe cya Sitting Volleyball cya 2021-2022.

Ubwo yabazwaga impamvu Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abantu bafite Ubumuga (NPC- Rwanda) ikunze kwemera ko Akarere ka Bugesera kakira amarushanwa y’abafite ubumuga, yasubije ko bafite ibibuga byiza bifite Tapi, bakagira n’ahantu amakipe acumbika ndetse n’amarestora ashobora kugaburira amakipe yose yitabiriye amarushanwa.

Imyitozo ya BUGESERA Women Sitting Volleyball ihagaze neza

Ndamyumugabe Emmanuel, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera (BDSA) mu kiganiro n’ikinyamakuru IMPAMBA.COM yavuze ko imyiteguro y’ikipe ya Bugesera y’abagore ya Sitting Volleyball ihagaze neza, yagize ati “ikipe yo imeze neza n’ubungubu tuvugana bari mu myitozo n’ejo turakomeza kugeza ku munsi wa shampiyona nyirizina, abakinnyi tubategura kuri “coté moral”, “coté physique” na “coté technique”, tubanza kubumvisha ko ari bo “champion” ko bagomba guharanira kongera kugitwara, turifuza ko mu mikino yose tuzakina nta nota tugomba gutakaza, kuko gutakaza amanota niko gutakaza amahirwe yo gutwara igikombe”.

Komite Nyobozi ya siporo y’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera

  1. President: NDAMYUMUGABE Emmanuel
  2. Vice President: MUNYESHYAKA Aimable
  3. Umunyamabanga Mukuru:MUKASHEMA Carine
  4. Umubitsi: AYINKAMIYE Thacienne

ABAJYANAMA

  1. MUGENERWA Savine
  2. RWAKAYIGAMBA Jean Pierre.
Richard Mutabazi Meya w’Akarere ka Bugesera yasuye abakinnyi mu gihe cy’imyitozo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *