Claude Muhayimana ucyekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kuburanishwa mu Bufaransa

Claude Muhayimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/RFI)

Kuri uyu wa mbere tariki 22 Ugushyingo 2021, nibwo urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ‘Cour d’assises’ hatangiye urubanza rwa Claude Muhayimana, Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, ushinjwa ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Claude Muhayimana w’imyaka 60 uvuka mu Karere ka Karongi ubwo Jenoside yakorwaga,yari umushoferi wa Guest House ya Kibuye (Ubu ni mu mu Karere ka Karongi) arashinjwa “ubufatanyacyaha” muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera ko yafashije interahamwe, akazitwara mu modoka zijya kwica Abatutsi mu ishuli ryisumbuye rya Nyamishaba, no mu misozi ya Karongi, Gitwa na Bisesero hahoze ari muri Perefegitura ya Kibuye.

Muhayimana Claude, yabanje kuba impunzi mu Bufaransa, aza kuhabona ubwenegihugu mu 2010. Mu 2013, ishyirahamwe riharanira inyungu z’abahohotewe ryo mu Bufaransa ryitwa “Collectif des parties civiles pour le Rwanda, CPCR,” ryamutanzeho ikirego. Yatawe muri yombi mu 2014 mu mujyi wa Rouen, aho yari umukozi w’akarere.

Imigendekere y’iburanisha ku munsi wa mbere

Urubanza rwe rwatangiye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ku isaha ya saa 1h30 ‘GMT’. Biteganijwe ko abatangabuhamya bagera kuri mirongo itanu bazatanga ubuhamya muri uru rubanza, muri bo abagera kuri cumi na batanu bazava mu Rwanda.

Televiziyo France 24 yanditse ko rufite umwihariko w’uko umuburanyi ari umuturage usanzwe atari umunyapolitike mu gihe cya Jenoside cyangwa ngo abe yari mu buyobozi cyangwa ibya gisirikare.

Me Philippe Meilhac, umwe mu bunganira uregwa yabwiye AFP ko uwo yunganira ari umuturage usanzwe, umaze imyaka 10 ategereje ko agezwa imbere y’ubutabera.

Alain Gauthier, washinze CPCR, ku ruhande rwe yirinze kuvuga ku mafi manini cyangwa amafi mato yagize ati “turi mu kibazo cya Jenoside, ntabwo tuvuga amafi mato, yakomeje ahumuriza abarokotse Jenoside bo ku Kibuye mu Karere ka Karongi) yagize ati ‘Turahababereye’.

Umwunganizi wa CPCR, Alexandre Kiabski agira ati “Hariho ubuhamya bwinshi bwemeza ko yajyanaga abantu ahabereye ubwicanyi.”

Ubwunganizi bwo bukavuga ko yahatiwe gutwara Abatutsi aho bagombaga kwicirwa.

Mu itangazo Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa hamwe na CPCR, wavuze ko unyuzwe no kuba amaherezo uru rubanza ruburanishijwe.

Abarokotse jenoside b’I Karongi barasaba ko aburana nk’uwakoze Jenoside, aho kuburana nk’umufatanyacyaha

Abarokotse bo mu Mirenge ya Mubuga na Bwishyura bavuga ko Muhayimana yaburana nkuwakoze Jenoside aho gukurikiranwa nk’umufatanyacyaha. Ibi babitangarije Abanyamakuru bakorana n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro ‘Paxpress’ tariki 20 Ugushyingo 2021 ubwo babasuraga.

Aba baturage bavuga ko izina rya Muyayimana Claude ryumvikanye cyane mu bitero kandi ngo hari n’uwamubonye afite igice cy’umuhoro kimwe mubyo bicishaga abatutsi.

Claude Muhayimana ni Umunyarwanda wa kane uburanishijwe n’ubutabera bw’u Bufaransa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uwa mbere yabaye Capitaine Simbikangwa Pascal wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 muri 2014.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up