Muramira yasimbuye Felicité Rwemarika ku mwanya w’Umuyobozi wa NGOS Forum

Muramira ashyikiriza ishimwe Felicite Rwemarika yasimbuye ku mwanya wa NGOS Forum

Muramira Bernard niwe watorewe kuba Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’ Ihuriro ry’Imiryango igamije gukumira icyorezo cya SIDA no kurengera ubuzima (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP), asimbuye Felicité Rwemarika wari usoje manda ye y’imyaka itanu.

Aya matora yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ugushyingo 2021 muri imwe mu mahoteli yo muri Kigali, aho Muramira Bernard yagize amajwi 43 kuri 44.

Muramira yatowe nyuma y’uko abanyamuryango bitabiriye Inteko Rusange babanje kugezwaho ibikorwa manda icyuye igihe yakoze mu gihe cy’imyaka itanu.

Muramira Bernard, asanzwe ari umuyobozi w’umuryango utari uwa Leta witwa Strive Foundation Rwanda, akaba afite uburambe bw’imyaka 19.

Mu ijambo yagejeje ku bari aho nyuma yo gutorwa, yabanje gushimira abamugiriye icyizere, ashimira ubuyobozi bwamubanjirije bwari buyobowe na Felicité Rwemarika, ashimira Kabanyana Nooliet Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RNGOF witanze n’ubwenge bwe bwose n’imbaraga ze zose kugira ngo NGOs Forum ibe igeze ku rwego iriho ubu.

Muramira yavuze ko muri manda ye azaharanira ko NGOS Forum irushaho gutera imbere.

Nyuma y’Inteko Rusange, ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyegereye Muramira, agira icyo atangaza ati “Mu nshingano za NGOS Forum harimo guteza imbere ubuzima no kurwanya indwara, Forum hari aho yari imaze kugera, ariko turifuza ko irushaho gukomera, tugiye gukomereza aho komite icyuye igihe yari igeze natwe Forum irusheho gukomera kandi irusheho kugirira Abanyarwanda akamaro”.

Muramira avuga ko azaharanira gushaka ingengo y’imari izakora ibikorwa bateganya gukora ndetse no kongera abafatanyabikorwa.

Muri iyi nteko rusange habayeho n’umuhango wo guha impano abagize Komite icyuye igihe yari iyobowe na Felicité Rwemarika ndetse na bamwe mu banyamuryango bitanze cyane.

Andi mafoto

 

Abatowe bafashe ifoto y’urwibutso

Muramira yashimiye Felicite Rwemarika yasimbuye

 

Muramira yashimiye Kabanyana Nooliet Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NGOS Forum

Mu gihe cyo kubarura amajwi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up