Umukecuru wo muri Kicukiro aratabaza ku bwo gukurwa mu nzu yatejwe cyamunara atabizi, akanenga Umuhesha w’Inkiko wamwitiriye Banki atazi

Iyi nzu Yankurije Claudine abamo niyo yaguzwe miliyoni 2  n’ibihumbi 200 muri Cyamunara, aratabaza kuko iyo Cyamunara atazi igihe yakorewe

Yankurije Claudine, utuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga, Akagari ka Karambo, Umudugudu wa Jyambere, yahawe itariki ya 5 Ukuboza 2021 yo kuba yavuye mu nzu yanditswe ku muhungu we SENTONGO Matsiko kuko yaguzwe muri Cyamunara nyuma yo kuyitangaho ingwate, ariko akaba avuga ko atazi igihe yakorewe ndetse ko Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga witwa Munyakaragwe Aline yamushyize mu rujijo ubwo yateguraga inyandiko imusohora mu nzu akavuga ko ari ingwate ya COGEBANK, kandi nta konte ayigiramo, ahubwo Banki asanzwe akorana nayo ari Vision Fund Rwanda yari asigayemo ibihumbi magana arindwi, akaza gukomwa mu nkokora no kwishyura kubera icyorezo cya COVID-19.

Nkuru mu nshamake

-Inzu yatanzweho ingwate Yankurije Claudine atuyemo ndetse n’izindi (annex) akodesha ku ruhande ngo umugenagaciro yayibariye miliyoni zirenga 13, ariko ku bw’umwenda yari afitiye Banki ya Vision Fund Rwanda yafashe muri 2019, nyuma yamenye ko yaguzwe muri Cyamunara amafaranga agera miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana abiri.

Tariki ya 12/08/2021 nibwo Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga yateguye amasezerano y’igikorwa cyo gusohora mu nzu abari muri iyo nzu, ariko yerekana ko iyo nzu yaguzwe muri Cyamunara hagurishwa ingwate ya COGEBANK, Yankurije akavuga ko iyo banki ntayo azi, atayigiramo konti, ndetse n’umuhungu we atayibamo, ibyo bikaba byaramushyize mu rujijo ntiyamenya niba ari Vision Fund yamutereje Cyamunara cyangwa niba ari COGEBANK bityo akomeza kwituriza kuko nta nyandiko yahawe imumenyesha ko yananiwe kwishyura ko yaba agiye guterezwa Cyamunara.

Tariki ya 3 Ugushyingo 2021 Yankurije Claudine yahamagajwe ku biro bya Polisi i Remera. Uyu mukecuru avuga ko yagiye ari wenyine atari kumwe n’umuhungu we agira ubwoba bityo bamusinyisha inyandiko hari umuhesha w’Inkiko w’Umwuga MUNYAKARAGWE Aline, bamusaba gusinya iyo yandiko ngo agira ubwoba ayisinya atazi ibiyikubiyemo nyuma aza kubwirwa ko ivuga ko bitarenze tariki ya 5 Ukuboza 2021 agomba kuba yasohotse muri iyo nzu yaguzwe muri Cyamunara na UWIMANA Radjab n’ibyangombwa byayo bikaba byaramaze kumwandikwaho kandi ntahererekanyabubasha bakoranye (mutation).

– MUNYAKARAGWE Aline Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga wahawe akazi ko gusohora Yankurije Claudine mu nzu avuga ko inyandiko yasinyiye mu biro bya Polisi i Remera, yari azi ko ari imusaba gusohoka mu nzu kuko uwayiguze UWIMANA Radjab muri Cyamunara yamuhaye iminsi irindwi gusa, naho Yankurije Claudine agasaba amezi atandatu, bityo uyu Muhesha w’Inkiko ari we wamusabiye ukwezi kumwe, aba ari byo ashyiraho umukono.

-Mu gukora inyandiko iha Yankurije Claudine umunsi ntarengwa wo gusohoka mu nzu tariki ya 5 Ukuboza 2021, handitswe ko uwo mutungo uherereye mu Murenge wa Gatenga Akarere ka Nyarugenge kandi ari muri Kicukiro, iri akaba ari ikosa rya kabiri rigaragaye mu nyandiko isohora uyu mubyeyi mu nzu yanditse ku muhungu we yatanzeho ingwate muri Vision Fund Rwanda.

Ngo yasinye ku ibaruwa imukura mu nzu atazi ibikubiyemo

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda, avuga ko niba MUNYAKARAGWE Aline yarakoze inyandiko ivuga ko Yankurije Claudine inzu abamo agomba kuyivamo ku bw’ingwate ya COGEBANK kandi nta deni yafashemo ari ikosa yakoze.

Umuhesha w’Inkiko mu masezerano asohora Yankurije mu nzu yanditse ko ingwate ari iya COGEBANK kandi nta nguzanyo yayifashemo

-Yankurike Claudine nyuma yo kubona ko atorohewe no kwirukanwa mu nzu yubatse mu mafaranga yakuye mu gucuruza ku gataro yafashe icyemezo cyo kwandikira Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro kugira ngo akorerwe ubuvugizi iyo cyamunara yakozwe mu gihe atazi iburizwemo.

YANKURIJE CLAUDINE ARAVUGA AKAGA YAHUYE NAKO

Yankurije Claudine avuga ko muri 2019 ari bwo yafashe inguzanyo ya miliyoni 2 n’ibihumbi 800, kwishyura bitangira kumunanira asigajemo ibihumbi 700 birengaho make kuko ubucuruzi yakoraga bwahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID-19. Uyu mubyeyi avuga ko atazi igihe Cyamunara yakorewe, yagize ati “ntabwo nigeze mbona amatangazo aho yamanitswe cyangwa Banki ya Vision Fund imbaze impamvu ntishyura neza kuko mu masezerano twari dufitanye harimo ko ninanirwa kwishyura amafaranga yo kwishyura izayakura mu gukodesha amazu yanjye”.

Yankurije na none yasobanuye uburyo yasinye ku rupapuro rugiye kumusohora mu nzu atazi ibikubiyemo, yagize ati “nagiye kumva numva nimugoroba barampamagaye ngo nze kwitaba i Remera ndavuga ngo i Remera simpazi, ati “ahahoze Umurenge” barambwira ngo nugera kuri Sitade uduhamagare, nsangamo abapolisi batatu n’abo ngabo, nibwo bambwiraga ngo ibibazo bigomba gusobanuka ugatanda inzu z’abandi mvuga ko mfite ikibazo ko COGEBANK sinyizi, izi mpapuro sinzizi ntabwo nigeze nkorana na COGEBANK, ntanaho nyizi nta n’umwana wanje uyizi, barambwira ngo ugomba gusinya ukazisobanura nyuma, icyo gihe narasinye kuko narimfite ubwoba”.

YASINYE INYANDIKO atazi ibiyirimo

Yankurije Claudine avuga ko yabuze umwanya wo gushishoza ngo amenye ibikubiye muri iyo baruwa imusohora mu nzu tariki ya 5 Ukuboza 2021 kuko Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga MUNYAKARAGWE Aline yamubwiye ko yihuta hari izindi manza agiyemo, yagize ati “yambwiye ngo nsinye vuba vuba”.

Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga MUNYAKARAGWE Aline avuga ko yibeshye kuri Banki yateje cyamunara

Mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com ku murongo wa telefone kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo 2021, MUNYAKARAGWE Aline, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga yavuze ko yagiranye amasezerano na Uwimana Radjab yo gusohora mu nzu abayirimo nyuma yo kuyigura muri Cyamunara, ariko mu kuyategura habaye ikosa aho kwandika Vision Fund yandika COGEBANK, ariko agiye kubikosora, yagize ati “ayo masezerano rero nayagiranye nawe, cyane ko harimo amafaranga, ikosa ryabaye rero, ni iryo ngiryo hajemo COGEBANK, akaba ari ikosa, ikosa buri wese yarikora ako ngako arakitwaza kubera ko hari byinshi atishimiye no muri Polisi niko yabivuze”.

Yakomeje avuga  ko we yahawe akazi ko gushyira mu bikorwa icyemezo cy’umwanditsi Mukuru wo muri RDB wemeje ubugure ndetse atari nawe ukwiriye kubazwa impamvu hagurishijwe ku mafaranga make, bityo ko YANKURIJE Claudine yagombaga kujurira mu minsi cumi n’itanu akajya mu rukiko bityo igihe kikaba cyaramusize.

Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda avuga ko niba Umuhesha w’Inkiko yaritiriye Yankurije Claudine Banki atafashemo inguzanyo ko yaba ari amakosa

Valerien MUNYANEZA, Perezida w’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda mu kiganiro n’ikinyamakuru IMPAMBA.COM kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo 2021 yavuze ko niba koko Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga mu nyandiko agaragaza ko ingwate ya Yankurije Claudine yagurishijwe ari iya COGEBANK kandi yari iya Vision Fund ari ikosa yakoze.

Yavuze ko Yankurije Claudine yazaza ku rugaga rw’Abahesha b’Inkiko bagasuzuma icyo kibazo, yagize ati “uko mubivuga bibaye ari byo yaba ari amakosa”.

Andi mafoto

Iyi nzu Yankurije avuga ko atazi uburyo yagurishijwe muri Cyamunara
Aha hose niho Uwimana Radjab yaguze miliyoni 2 n’ibihumbi 200 muri Cyamunara
Yankuruje Claudine w’imyaka isaga 60 arasaba ubuvugizi
Yemera ko yabanje gufata inguzanyo ya mbere muri Vision Fund Rwanda akishyura neza, nyuma  Banki ikongera kumuha indi nguzanyo akanirwa kwishyura asigaje ibihumbi 700 arengaho make kubera icyorezo cya COVID-19

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up