SINA Gerard Athletics Club yegukanye ibikombe 5 muri 6 mu isiganwa rya “Cross Country”

SINA Gerard Athletics Club yegukanye umwanya wa mbere muri Cross country

Ikipe ya Sina Gerard y’imikino ngororamubiri (Athletisme) yegukanye ibikombe bitanu muri bitandatu, yegukana n’imidari umunani nyuma yo gutsinda mu byiciro bitandukanye isiganwa rya “Cross Country” ryabereye ku Kicukiro kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Ugushyingo 2021.

Sina Gerard Athletics Club ibi bikombe yabyegukanye mu cyiciro cy’abato n’abakuru yaba mu bahungu no mu bakobwa.

Ibikombe 6 bitanu byegukanywe n’ikipe ya SINA GERARD y’imikino ngororamubiri naho kimwe cyegukanwa na APR Athletics Club.

Iranzi Celine wamenyekanye muri APR Athletics Club no mu marushanwa yo mu Butaliyani, nyuma akaza kubihagarika, nawe yongeye kugaragara mu isiganwa rya Cross Country ryo kuri iki Cyumweru aho yegukanye umwanya wa mbere yambaye umwambaro wa SINA Gerard Athletics Club, akoresheje iminota 36, amasegonda 38 n’ibice 50.

Celine Iranzi nyuma y’imyaka myinshi atigaragaza yabaye uwa mbere nyuma gutangira gukinira SINA Gerard Athletics Club

Kwizera Evariste ukinira SINA Gerard Athletics Club wabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 18, yatangarije abanyamakuru ko yishimiye umwanya mwiza yagize abifashijwemo n’umutoza we Kanyabugoyi Anicet ndetse n’umuyobozi ari we SINA Gerard.

Kwizera yagize ati “ndishimye cyane, umwanya wa mbere nagize nabifashijwemo n’umutoza wanjye Kanyabugoyi Anicet hamwe n’Umukuru w’ikipe ari we SINA Gerard ndetse n’Imana, intego mfite ndumva nshaka kuzurira indege nkareba mu bindi bihugu ukuntu bameze nkareba na “competition” z’aho ukuntu ziba zimeze”.

Umutoza Kanyabugoyi Anicet arashimira SINA GERARD

Kanyabugoyi Anicet umutoza w’ikipe ya SINA Gerard y’imikino ngororamubiri avuga ko Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda, rigize nka ba SINA Gerard 10 mu gihugu “Athletisme” yarushaho gutera imbere, ati “Tugize nka ba Sina Gerard 10 mu gihugu Athletisme yarushaho kwaguka ikabyazwa umusaruro, buriya ntabwo abantu bazi ko iyi mikino yose tugira mu Rwanda cyangwa ikinwa ku Isi, ishobora kugaragaza agaciro k’u Rwanda ari “Athletisme” ijana ku ijana ushoyemo amafaranga nk’ayo bashora mu yindi mikino ntabwo imyaka ine yashira umusaruro utabonetse”.

SINA Gerard Athletics Club ifite abakinnyi bagera muri 60 batozwa mu byiciro bitandukanye.

Abakinnyi ba Sina Gerard Athletics Club baremeza ko kimwe mu bituma batsinda babikesha ibyo uyu rwiyemezamirimo acuruza nk’amazi y’Akandi, Agashya, Akarabo n’ibindi.

Cross Country ni isiganwa ribera ahantu habi, hari amazi, imikuku, n’izindi nzitizi.

Andi mafoto

Celine Iranzi ukinira Sina Gerard yabaye uwa mbere mu cyiciro cy’abagore
Celine Iranzi yabaye uwa mbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up