Nyabihu: Abarimu babiri barasaba kurenganurwa kuko bahinduriwe ishuri hashingiwe ku ngingo ibashyiraho ubusembwa

Habakurama Elie Mwarimu wo muri Ecole de Lettres de Gatovu muri NYABIHU yimuwe hashingiwe ku ngingo imushyiraho ubusembwa

Habakurama Elie na Nicyabo Anastase bigishaga ku Ishuri rya Ecole de Lettres de Gatovu mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Uburengerazuba, barasaba kurenganurwa ku bwo kwimurirwa ahandi hashingiwe ku ngingo ya 64 igenewe umwarimu wahagaze ku mirimo ye ku bwo gufungwa kandi bo batarafunzwe, bakaba babifata nk’ubusembwa bashyizweho bifuza ko babanza gukurwaho kuko bishobora no gutuma aho boherejwe bataba abizerwa cyangwa nyuma y’aho hagakurikiraho kwirukanwa burundu ku mpamvu batazi.

Mu kiganiro ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyagiranye na Habakurama Elie wigishaga isomo ry’ubukungu (Economy) muri Ecole de Lettres de Gatovu mu Karere ka Nyabihu, yavuze ko yagombaga kwimurirwa ku kindi kigo hashingiwe ku ngingo ya 55 igena uburyo mwarimu yimurirwa ku kindi kigo aho gushingira ku ya 64 ivuga ku mwarimu wafunzwe kuko we atigeze afungwa na rimwe.

Uyu mwarimu yasabye Minisiteri y’Uburezi guhaguruka ikajya kubaza abanyeshuri ndetse n’abarimu niba kwimurira ahandi abarimu bigisha muri “Ecole de Lettres de Gatovu” niba bica mu mucyo cyangwa niba harimo akarengane kuri bamwe.

Aba barimu barasaba ko baguma ku ishuri rya “Ecole de Lettres de Gatovu” cyangwa niba ari ukwimurwa hakubahirizwa itegeko rigena uburyo mwarimu yimurirwa ku rindi shuri ndetse bagahabwa ibyo amategeko abemerera mu gihe cyo kwimukira ahandi kuko ibyavuye mu nama babwiwe yabereye ku Karere ka Nyabihu yabafatiye icyo cyemezo ntabyo bamenyeshejwe.

Icyo ingingo ya 64 yakuruye impaka mu barimu ba Ecole de Lettres de Gatovu ivuga

Igazeti ya Leta nimero 10 yo ku itariki ya 16/03/2020 ingingo ya 64 igira iti “irangira ryo guhagarikwa ku mirimo by’agateganyo rishingiye ku ifungwa ry’agateganyo, umwarimu wahagaritswe ku mirimo by’agateganyo kubera ko afunzwe by’agateganyo asubira ku kazi mbere iyo y’amezi atandatu:

  1. afunguwe by’agateganyo
  2. Agizwe umwere
  3. Akatiwe igifungo gisubitswe cy’amezi atandatu.

Itegeko rigena uko mwarimu yimurirwa ahandi, ariko ku barimu ba Ecole de Lettres de Gatovu ryarirengagijwe

Ingingo ya 55 ivuga ku iyimurwa rya mwarimu, aho igira iti “ku bw’inyungu z’akazi, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali cyangwa w’Akarere, ashobora kwimurira Umwarimu utabisabye mu rindi shuri riri mu Mujyi wa Kigali cyangwa mu Karere umwarimu yigishamo”.

Iri tegeko rikomeza rigira riti “Amafaranga yo kwimuka k’Umwarimu wimuwe abisabwe n’umukoresha atangwa n’umukoresha. Ministre ufite Uburezi mu nshingano agena ingano y’ayo mafaranga n’uburyo atangwa”.

Elie Habakurama akaba yarakuwe kuri Ecole de Lettres de Gatovu yoherezwa muri GS Mukamira naho mugenzi we Nicyabo Anastase yoherezwa muri GS REGA-Catholic.

Uko Habakurama Elie yimuriwe ku kindi kigo mu buryo budasobanutse

Tariki ya 26 Ukwakira 2021 nibwo ibaruwa yimura uyu mwarimu yanditswe, iyi baruwa yavugaga ko agomba kujya muri GS Mukamira tariki ya 1 Ugushyingo 2021, ariko ibaruwa imukura muri Ecole de Lettres de Gatovu, ayihabwa tariki ya 8 Ugushingo 2021.

Ubuyobozi bwemera ko habayeho bwibeshye ku ngingo yimura aba barimu

Francois Xavier Gasherebuka, Umuyobozi w’Ishuri rya Ecole de Lettres de Gatovu yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko atari ishuri ryafashe icyemezo cyo guhindura abo barimu ahubwo byakozwe n’ababifite mu nshingano zabo mu Karere ka Nyabihu.

Jean Bosco Vumera Makesha, Umuyobozi (Director) ushinzwe Uburezi mu Karere ka Nyabihu, mu kiganiro n’ikinyamakuru IMPAMBA.COM ku murongo wa telefone kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ugushyingo 2021, yavuze ko habayeho kwibeshya ku ngingo zimura abo barimu, ariko mu gihe ikibazo bafite gusa gishingiye ku ngingo ibimura, bazaza ku Karere gufata amabaruwa y’ingingo ikosoye, yagize ati “muzababwire ko habayeho kwibeshya gato ku ngingo, ariko yarakosowe bazaze ku wa Mbere bafate ikosoye”.

Ibimenyetso Elie ashingiraho yemeza ko mu kumwimura ku ishuri rya Ecole de Lettres de Gatovu harimo akarengane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up