Peter Ndacyayisenga yagerageje kwanduza izina ryanjye ariko ntabwo yigeze abishobora-Disi

Disi Diedonné  ngo iyo aza kuba mu Rwanda ntiyari kwihanganira ko Peter Ndacyayisenga akomeza kumubeshyera

Nyuma y’aho tariki ya 18 Ukwakira 2021, ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyagejeje ku basomyi inkuru ifite umutwe w’amagambo ugira uti “Disi Dieudonné na Yves Sikubwabo nibo bafitanye ikibazo na Peter Ndacyayisenga-Mubiligi uyobora “Athletisme” y’u Rwanda”, umunyamakuru yavugishije Disi umwe mu banyabigwi u Rwanda rwagize mu mikino ngororamubiri, asubiza ko nta kibazo afitanye na Peter Ndacyayisenga ushinzwe Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) kuko batari ku rwego rumwe nubwo yagerageje kumuhesha isura mbi ntibigire icyo bitanga.

Disi yagize ati “njywe nta kibazo na gito namugiraho keretse ari we ukimfiteho, ariko kuba akimfiteho byo ndabizi ko akimfiteho kuko ni kenshi yagerageje kwanduza izina ryanjye, ariko ntabwo yigeze abishobora ntabwo byigeze bimuhira, inshuro imwe narayimenye izindi ndazibwirwa, urumva rero ngira ngo arabizi ko ndi muri Amerika ashobora kuba yaratuje kuko maze igihe kinini ntari mu Rwanda ariko iyo nza kuguma mu Rwanda aba yararyangije nk’uko yangije irya Mathias, nk’uko yangije n’iry’abandi”.

Peter Ndacyayisenga hari abantu bafite amazina akomeye muri “Athletisme” yabeshyeye ko bakoze inama yo guhirika Ishyirahamwe rya Athletisme mu Rwanda (RAF)

Ni kenshi ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyamenye ko Peter Ndacyayisenga   hari abantu yabeshyeye ko bakoze inama yo kwamagana Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri (RAF) ariko ubu Disi niwe wemeye kubivuga ku mugaragaro, ariko kuko byari ikinyoma ntawe byagizeho ingaruka.

Disi yakomeje agira ati “nubwo wabaza Mathias arabizi ko nawe icyo kibazo barakimubwiye ko njyewe nayoboye inama irimo Mathias, irimo Murenzi Emmanuel n’abandi ntibuka”.

Abandi bivugwa ko Peter yabeshyeye ko bitabiriye inama Disi yayoboye yo kwamagana ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri muri 2015, ubwo ryayoborwaga na Munyandamutsa Jean Paul ni: Karasira Eric ufite urwego (level) rwa gatanu mu gutoza “Athletisme” na Nkezabo Jean Damascène wigeze kuba Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF).

Disi avuga ko iyo aza kuba mu Rwanda Peter agakomeza kumubeshyera atari kubiceceka yari kumwiyama kuko nk’umuntu wabaye Kapiteni w’ikipe y’Igihugu mu gihe cy’imyaka 16 atari gukomeza kwihanganira umuntu umuharabika kandi ntaho bahuriye muri siporo, yagize ati “nari kumuha gasopo ntabwo nari kuba nk’abandi babyumvise bagaceceka”.

Nta kibazo Disi afite kuri Peter Ndacyayisenga waje kuyobora Tekinike ya RAF avuye kuyobora Akagari

Disi avuga ko nta kibazo na gito afite kuri Peter Ndacyayisenga, ati “nta kibazo namugiraho kuko izina ryanjye ntiyarishobora, ntabwo umuntu wayoboye Akagari yareka iyo mirimo aze aje kwangiza izina rya Dieudonné, ntabwo bishoboka”.

Kuki Peter Ndacyayisenga   afitanye ikibazo n’abakinnyi benshi ariko mubo Mubiligi yamenye hakaba harimo Disi

Ubwo Disi yabazwaga impamvu Mubiligi uyobora Federasiyo ya Athletisme mu Rwanda mu bo yamenye ko bafitanye ikibazo na Peter Ndacyayisenga  nawe yajemo, yasubije ko yashimishijwe no kuba Mubiligi Fedele ari we waje kuyobora Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri kuko ni umuntu afite uko azi mbere kurenza uko aziranye na  Peter Ndacyayisenga  yagize ati “niba Peter Ndacyayisenga   yaramubwiye ko dufitanye ikibazo kuko njye President sinigeze mubwira ko mfite ikibazo kuri Peter, niba Peter yaramubwiye ko dufitanye ikibazo, ariko njye sinshobora kugira ikibazo kuri Peter nta na gitoya kuko Peter ntabwo turi ku rwego rumwe, nta nubwo tuzigera tuba ku rwego rumwe, rero ari mu kazi niba amfiteho ikibazo natuze kuko ntabwo mbereyeho kuba namubangamira, ikintu mbereyeho ni ukuba nafasha Federasiyo mu bushobozi bwanjye nawe namufasha aho kugira ngo mubangamire mu kazi”.

Peter Ndacyayisenga yaranzwe no guhimbira abantu yaketseho kuba bamubangamira mu kazi ke

Disi avuga ko Peter Ndacyayisenga  hari abantu yaketse ko bamubangamira mu kazi ke, agenda abahimbira amakosa batakoze.

Disi yagize ati “Peter Ndacyayisenga   akagenda ahimbira umuntu ngo uyu nguyu yakoze iki, ibyago yagize rero, njye muri 2015 yampimbiye ikinyoma kivuga ngo nayoboye inama, avuga na hoteli sinshatse kuyivuga iyo nama yabereyemo ku wa Gatanu, ariko ku bw’amahirwe yabivuze muri Federasiyo, Federasiyo yandikira Club yanjye ya Athletisme ya APR nk’urwego runyobora iyo baruwa ivuga ko mfite Discipline mbi ko ngomba gufatirwa ibihano, noneho urupapuro baruha umutoza wanjye ngo arujyane kuri Club imfatire ibihano, Rwabuhihi Innocent yantoje imyaka igera muri 20 arangije arababwira ngo mwokabyaramwe njyewe Dieudonné ninjye wamwitwariye ku kibuga cy’indege ku wa Kane none muti yayoboye inama ku wa Gatanu yagiye afite Ikibari cya Chef d’Etat Major, kuri MINADEF murahazi nimurwitwarire, ubwo baba bamenye ko bibeshye ku kinyoma”.

Peter Ndacyayisenga Ushinzwe Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda,   hari abakinnyi benshi biganjemo aba kera na bake b’ubu bamushinja kubabangamira kugira ngo batisanga muri siporo y’Imikino ngororamubiri, ibi bikaba bifite ingaruka nyinshi ku iterambere ry’uyu mukino kuko n’abifuza gushyigikira abakiri bato babuze aho binjirira.

Ikinyamakuru IMPAMBA.COM kigeze gushaka kuvugisha Peter Ndacyayisenga ku byo bamwe mu bantu bazwi muri “Athletisme” bamushinja, yanga kugira icyo avuga kuko Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda rifite umuvugizi, ari na bwo umunyamakuru yafashe umwanya ajya gukorana ikiganiro na Mubiligi Fidele uyobora Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda.

Inkuru iracyakomeje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *