Handball: Kiziguro SS yegukanye Coupe du Rwanda, menya uko imikino yagenze n’icyo abatoza n’abayobozi babivugaho

Kiziguro Secondary School n’abayobozi nyuma yo gutwara igikombe bafashe ifoto y’urwibutso

Ikipe ya Handball ya Kiziguro SS ni yo yegukanye igikombe cya “Coupe du Rwanda” mu bagore itsinze Falcons ibitego 39-33.

Imikino ya nyuma (final) yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Ukwakira 2021 kuri Sitade Amahoro i Remera.

Sindayigaya Aphrodice umutoza wa Kiziguro Secondary School, yabajijwe niba gutwara igikombe ari ibintu baje biteguye, asubiza ati “ntabwo umuntu yavuga ngo twaje tubyiteguye cyangwa se twatunguwe kuko amakipe yose aba yaje gukina ashaka igikombe, ariko icya mbere ni uko tuba twarateguye tucyifuza, dufite n’ishyaka ryo kugitwara”.

Sindayigaya yakomeje avuga ko gutwara iki gikombe byanyuze mu nzira zikomeye kuko hitabiriye amakipe menshi banyura mu majonjora, bagera muri kimwe cya kane, kimwe cya kabiri kugeza batsinze umukino wa nyuma (final) kuko bakoze imyitozo igihe cy’ukwezi kose.

Ubwo ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyamubazaga uko bagiye kwitegura indi mikino itegurwa n’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) yasubije ati “mu mikino igiye gukurikiraho twiteguye gukina amarushanwa ya Federasiyo y’imbere mu gihugu ndetse hari n’amarushanwa turi kwitegura ya ECAHF azabera i Dar Es Salaam muri Tanzaniya”.

Ikipe ya Kiziguro SS ikaba imaze igihe ari yo yiharira imyanya ya mbere mu marushanwa ya Handball mu rwego rw’abagore.

Ubuyobozi bwa Kiziguro SS bukaba na none bushimira Kampani yitwa GAMICO Ltd yiyemeje kubatera inkunga.

Mu bagabo ikipe ya Police Handball Club ni yo yegukanye igikombe itsinze APR HC ibitego 25-23.

Ntabanganyimana Antone umutoza wa Police HC, avuga ko ubuyobozi bubakorera icyo bifuza cyose kugira ngo bitware neza, ubu akaba agiye gushyira imbaraga mu kwitegura irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo agiye kubera muri Tanzaniya akaba afite icyizere cyo gutwara icyo gikombe kuko no muri 2019 nibo bagitwaye ubwo cyakinirwaga mu Rwanda.

Bagirishya Anaclet umutoza wa APR Handball yavuze ko ku rwego rwa tekinike umukino wari mwiza, ariko adashobora kwishima kuko ntawutsindwa ngo yishime.

Bagirishya yavuze ko APR HC yakoze imyitozo ihagije, ariko ntiyatwara igikombe bityo icyo bagiye gukora ari ugukomeza gutegura.

Mu guhatanira umwanya wa gatatu

Abagabo

ES Kigoma 22-16 ADEGI

Abagore

 UR Rukara39-24 UR Gikondo

UTABARUTSE Théogène uyobora FERWAHAND arishimira ko urwego rwa Handball rwongeye kuzamuka

Utabarutse Theogene uyobora FERWAHAND

Utabarutse Théogène, Perezida w’Ishyirahamwe rya Hanball mu Rwanda (FERWAHAND) yashimiye abantu bagize uruhare kugira ngo irushanwa rya “Coupe du Rwanda” rigende neza, harimo: Federasiyo muri rusange, Minisiteri ya siporo, Komite Olempike, abakinnyi n’abandi bafatanyabikorwa babo.

Utabarutse yagize ati “mu by’ukuri ni ikintu gishimishije urebye iminsi yari ishize abakinnyi badakina kubera ikibazo cya COVID-19, ariko urebye urwego abakinnyi bacu bari bariho, ntabwo navuga ko rushimishije nk’urwo bari bariho ariko ni ibintu bishimishije, ni irushanwa riduhaye ishusho y’uko abakinnyi bahagaze, ni irushanwa riduhaye ishusho y’uko abantu bari banyotewe uyu mukino”.

Yakomeje avuga ko amarushanwa yabaye mu byumweru bibiri kuko amakipe yari menshi ari yo mpamvu amajonjora yabaye ukwayo, naho imikino ya nyuma ikaba mu kindi cyumweru, aboneraho gushimira: Kaminuza z’u Rwanda, abantu bashinze amakipe, ndetse n’amakipe y’ibigo by’amashuri yisumbuye byongeye kugaragara mu marushanwa ya Handball.

Utabarutse Théogène, Perezida w’Ishyirahamwe rya Hanball mu Rwanda yavuze ko nyuma ya “Coupe du Rwanda”, nyuma y’icyumweru kimwe amakipe azongera guhurira mu irushanwa ribanziriza shampiyona (Pre-season) nyuma y’aho hakazaba Inteko Rusange ari na yo izashyiraho umurongo wa shampiyona.

Andi mafoto

Gakwaya Christian waje ahagarariye Komite Olempike na Utabarutse uyobora FERWAHAND, aha bari bamaze gutangiza umukino wa nyuma wahuje Police HC na APR HC
Police HC ihatana na APR HC
Abayobozi batandukanye baje kureba uyu mukino
Police HC nyuma yo gushyikirizwa igikombe
Ikipe ya Falcons yegukanye umwanya wa kabiri mu bagore
SINDAYIGAYA Aphrodice utoza Kiziguro Secondary School Handball Club

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up