Rubavu:  Rwanda NGOs Forum n’abafatanyabikorwa bayo batanze umusanzu mu butabera

Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyateguwe n’imiryango itari iya Leta

Ihuriro ry’Imiryango igamije gukumira icyorezo cya SIDA no kurengera ubuzima (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP), n’indi miryango Nyarwanda itari iya Leta itanga serivisi z’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu, kuri uyu wa Gatanu tariki tariki ya 29 kugeza kuri uyu wa Gatandatu ya 30 Ukwakira 2021 bamurikiye abaturage b’Akarere ka Rubavu ibyo bakora, basobanurirwa uburenganzira bafite ku butabera nko kunganirwa imbere y’amategeko.

Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Rugerero mu Kagari ka Rwaza cyitabirwa n’abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Rubavu n’abo mu Rwego rw’Igihugu.

Olivier Ruhamyambuga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, ariko ubu akaba ari Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo yatangarije abanyamakuru ko bishimiye kuba iki gikorwa cyabere mu Karere ka Rubavu aboneraho gushimira Minisiteri y’Ubutabera n’abafatanyabikorwa bayo guhitamo ko Akarere ka Rubavu kaberamo imurikabikorwa ndetse no gutanga ubufasha mu butabera.

Abaturage ba Rubavu bafite ibibazo babigejeje ku miryango itari iya Leta bari aho

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubu bashyize imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage, harimo ibibazo by’imanza, iby’ihohoterwa rikorerwa abantu bo mu byiciro by’intege nke, yagize ati “ibyo ni ibintu twahaye imbaraga ari nayo mpamvu twakoranye na Minisiteri y’Ubutabera ngo twakire iki gikorwa, ibibazo twamaze kwakira bisigaye inyuma bitarakemuka abakeneye ubufasha mu by’amategeko, abakeneye abunganizi dufatanye na Minisiteri y’Ubutabera tubivane inyuma byose bishire, uhasanga kandi ibindi bibazo bitararangira nk’imanza zishingiye ku mitungo, imanza zishingiye ku bucuruzi ndetse n’izindi manza usanga z’abaturage baba bafitanye hagati hagati yabo nazo iki cyumweru tugiye kubirangiza ndetse dukemure n’ibindi byinshi by’abaturage biba byarashyikirijwe ubuyobozi ariko bikiri mu nzira bitararangira”.

Tom Mulisa, Umuyobozi w’ikigo Giharanira Uburenganzira bwa muntu mu Karere k’Ibiyagabigari cyitwa “Great Lakes Initiative Human Right and Development” akaba n’umwe mu bagize imiryango yateguye igikorwa cyo gufasha abaturage ba Rubavu kumenya uburenganzira bwabo mu butabera nka HDI, Rwanda NGoS Forum, IMRO (Ihorere Munyarwanda) ifatanyije na GLIHD, yabwiye itangazamakuru ko igikorwa bateguye kijyanye n’ibyo basanzwe bakora byo kwegereza ubutabera abaturage.

Tom Mulisa avuga ko bimwe mu bibazo basanze mu baturage ba Rubavu harimo: Akarengane no  kutamenya amategeko abarengera.

Yakomeje avuga ko baje i Rubavu kugira ngo bafashe abaturage kumenya ko hari imiryango itari iya Leta ishinzwe kubarengera.

Tom Mulisa, Umuyobozi w’ikigo Giharanira Uburenganzira bwa muntu mu Karere k’Ibiyagabigari, avuga ko mu bibazo bakiriye by’abaturage higanjemo iby’ubutaka cyane cyane mu nkengero z’Umujyi wa Rubavu, ibibazo by’imiryango nk’abana bavutse ntibandikwe mu bitabo by’irangamimerere n’ibindi.

Anastase Nabahire ukuriye ibikorwa by’inzego z’ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera yabwiye abanyamakuru kuba imiryango itari iya Leta yaje mu Karere ka Rubavu gufasha abaturage muri service z’ubutabera icyo bisobanuye, yagize ati “bisobanuye ibintu byinshi cyane yaba kuri twebwe n’ababikurikira ibihe ku bindi, ibi bibazo ntabwo bigomba kudutera ubwoba, ubuzima bw’abantu ntabwo bubamo ibyiza gusa ibibazo bihoraho haba hagati y’abashakanye, abavukana, abaturanyi, ahubwo ikiba gikwiriye gushyirwamo intege ni uburyo bwo kubyakira, uburyo abantu babyitwaramo, uburyo abantu bafatanya kubikemura, uburyo abantu bafatanya kubyirinda ntibatezanye ibibazo, ni uburyo iyo tubonye abo duturanye bafite ibibazo tugomba kubafasha bakabivamo tukubaka umuco w’amahoro, umuco w’ubwubahane, umuco wo guca amakimbirane tutajarajaye hirya no hino mu buyobozi, mu nkiko ndetse tutaburanye rwa ndanze, tudataye imirimo”.

Anastase Nabahire ukuriye ibikorwa by’inzego z’ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera

Anastase Nabahire yavuze ko Minisiteri y’Ubutabera ifitanye imikoranire myiza n’imiryango itari iya Leta kuko bakorana n’igera muri 200, akaba ashimira abiyemeje kuyishinga ati “ni abafatanyabikorwa bakomeye, ni abaturage mu bandi bajijutse, ni abaturage kujijuka kwabo biyemeje ko bafatanya na Leta muri gahunda zayo bagakora ubuvugizi, bakagira ibikorwa bya Leta bunganira, bagagishima bakananenga, bagatanga inama bakanasaba inama dufatanya neza cyane”.

Ayobamvuga Perus, utuye mu Mudugudu wa Rucyamo, Akagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, yabwiye ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko yishimiye ko imiryango itari iya Leta itangaza service z;ubutabera yaje mu Murenge wabo kuko babonye abo bagezaho ibibazo byabo badakoze urugendo rurerure, yagize ati “kuba baje bakoze barakarama”.

Mu biganiro byatanzwe n’abayobozi bari aho yavuze ko icyo yungutse ari ukumenya aho yajyana ikibazo cye cy’akarengane.

Parus yavuze ko ikibazo bakunze kugira mu Murenge wa Rugerero ari icy’ubutaka, ati “ukaba uturanye n’umuntu akagushotora kandi murimo gupfa ubusa, abaturage n’abayobozi bo hasi bakabijyamo bikananirana bikagera aho bijya mu nkiko cyangwa byakunanira ukabyihorera”.

Abitabiriye ibi biganiro basusurukijwe n’umuhanzi Mico The Best waririmbye indirimbo ivuga ku butabera mu Rwanda ndetse n’izindi zivuga ku buzima busanzwe nka: Akabizu, Igare, Umunamba, Amabiya n’izindi.

Ayobamvuga Perus, utuye mu Mudugudu wa Rucyamo, Akagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero
Kabanyana Nooliet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rwanda NGOs Forum , Depite Murebwayire Christine n’abaturage bacinye akadiho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *