Hari imiryango ihitamo guhishira abahohotera abana b’abakobwa-Kabanyana

Kabanyana Nooliet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango igamije gukumira icyorezo cya SIDA no kurengera ubuzima (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP), aremeza ko hari abagihohotera abana bikagirwa ibanga mu rwego rwo kwirinda guteranya imiryango.

Ibi, yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021, ubwo imiryango itari iya Leta ari yo: NGOS Forum, HDI, GLIHD na Ihorere Munyarwanda (IMRO) hamwe n’abafatanyabikorwa babo barebeye hamwe uko ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihagaze mu Rwanda.

Ubwo abanyamakuru babazaga Kabanyana impamvu hari abagihohotera abana b’abakobwa ariko ntibimenyekane ngo bakurikiranwe n’inzego z’ubutabera, yagize ati “usanga umwana w’umukobwa yahohotewe, ariko wajya kureba uwamuhohoteye ugasanga ni umuturanyi, cyangwa ni umwe mu bantu bo mu miryango aturukamo, noneho ugasanga umubyeyi w’uwo mwana wahohotewe bakabona ko nibajya kubivuga baba biteranyije n’abaturanyi, baraba biteranyije na wa muryango wahohoteye wa mwana kuko ari uwa hafi yabo noneho ugasanga wa mubyeyi wa wa mwana wahohotewe yumvikanye na wa wundi wakoze icyaha, bapfukiranye wa mwana”.

Yakomeje avuga ko bikorwa, ariko hirengagijwe ubuzima wa mwana agiye kubamo harimo: Kugira ihungabana, kwanga ubuzima ku buryo ashobora kwiyahura cyangwa akaba yakora n’ikindi cyaha kibi kuri we.

Asanga hakenewe ubufatanye bw’inzego z’ibanze na sosiyete siviri mu rwego rwo gukumira ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa.

Anastase Nabahire ukuriye ibikorwa by’inzego z’ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera yabwiye itangazamakuru ko iyo umugore cyangwa umwana w’umukobwa ahungabanyijwe kandi agahungabanywa ku myanya myibarukiro umubiri we utarakura, ibitekerezo bye bitaranoga byangiza umubiri we kuko atangira gufata inshingano zo kurera kandi nawe akeneye kurerwa akaba ari yo mpamvu abahohotera abana b’abakobwa badashobora kuborohera.

Mu byifuzo byatangiwe muri iyo nama harimo: Kugira ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubukangurambaga, gusobanurira abantu itegeko rihana uwakoze ihohotera, abana b’abakobwa n’abahungu bakigishwa uburenganzira bwabo, inzego zigafata ingamba zo kurengera uwahohotewe, guhindura imyumvire y’abantu bumva ko kuvuga ko umwana yahohotewe ari igisebo, abana b’abakobwa bakamenya guhakana Oya ikaba Oya, uwahohotewe agafashwa mu buvuzi, uburezi no mu bukungu ndetse hakabaho no gukorana n’inzego nka Polisi, amadini n’izindi.

Kabanyana Nooliet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango igamije gukumira icyorezo cya SIDA no kurengera ubuzima (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP) yatanze ubutumwa ku bitabiriye inama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *